MTN Rwanda ivuga ko ikintu ishyira imbere ari
abakiriya ndetse no kubaha serivisi inoze. Ni yo mpamvu yafashe iki Cyumweru irakibaharira
aho ubuyobozi bwayo buri kujya kuri Service Center zayo zitandukanye ikaganira
n’abakiriya.
Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Elijah
Iragaba yavuze ko ubuyobozi bwa MTN bwavuye mu biro bugasanga abakiriya.
Ati: “Ni icyumweru cy’abakiriya turimo turaganiriza
abakiriya. Ubuyobozi bwa MTN bwavuye mu biro busanga abakiriya. Ubusanzwe tuba
dufite abantu bari kumwe nabo baduha amakuru ariko noneho ubuyobozi bwahisemo ko
muri iki Cyumweru twateguriye Abakiriya twajya tugenda tukabaganiriza ngo
batubwire ibibazo bahura nabyo nibyo bashima”.
Yavuze ko iki Cyumweru ari icyo gushimira Abakiriya ba
MTN no kugira ngo barusheho kunoza serivisi zitandukanye batanga.
Elijah Iragaba yavuze ko usibye abakiriya bahuriye
kuri Service Center za MTN ariko ko hari n’ubundi buryo bari gukoresha bahura
nabo binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku rubuga rwa mtn.rw aho hariho
uburyo umuntu yuzuzamo ibyo ashima n'ibyo yifuza ko akemuka.
Yageneye ubutumwa abakiriya ba MTN Rwanda agira ati: ”Turabwira ko turi ahangaha kugira ngo tubahe serivisi nziza udashobora gusanga ahandi, tunabashimira cyane kubera icyizere badufitiye ari nayo mpamvu tuza hano kugira ngo twumve ibibazo bafite ubundi tubinoze”.

Abayobozi ba MTN Rwanda bari kuganiriya n’abakiriya mu cyumweru cyabahariwe




Abakiriya bagiye berekana ibyo bishimira ku murongo wa MTN n'ibyo bashaka ko byakosoka








MTN Rwanda yashyizeho icyumweru cyahariwe abakiriya mu kugira ngo irusheho kunoza Serivisi ibaha
