Abayobozi ba MTN Rwanda bari kuganira n’abakiriya mu cyumweru cyabahariwe

Kwamamaza - 09/10/2026 3:31 PM
Share:

Umwanditsi:

Abayobozi ba MTN Rwanda bari kuganira n’abakiriya mu cyumweru cyabahariwe

Abayobozi n’abakozi ba Sosiyete y’Itumanaho mu Rwanda, MTN Rwanda bari kuganira n’abakiriya mu Cyumweru cyahariwe kwita ku bakiriya aho bari kumva ibyo bashima n’ibyo basaba ko byahinduka.

MTN Rwanda ivuga ko ikintu ishyira imbere ari abakiriya ndetse no kubaha serivisi inoze. Ni yo mpamvu yafashe iki Cyumweru irakibaharira aho ubuyobozi bwayo buri kujya kuri Service Center zayo zitandukanye ikaganira n’abakiriya.

Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Elijah Iragaba yavuze ko ubuyobozi bwa MTN bwavuye mu biro bugasanga abakiriya.

Ati: “Ni icyumweru cy’abakiriya turimo turaganiriza abakiriya. Ubuyobozi bwa MTN bwavuye mu biro busanga abakiriya. Ubusanzwe tuba dufite abantu bari kumwe nabo baduha amakuru ariko noneho ubuyobozi bwahisemo ko muri iki Cyumweru twateguriye Abakiriya twajya tugenda tukabaganiriza ngo batubwire ibibazo bahura nabyo nibyo bashima”.

Yavuze ko iki Cyumweru ari icyo gushimira Abakiriya ba MTN no kugira ngo barusheho kunoza serivisi zitandukanye batanga. Ati: ”Rero iki cyumweru muri rusange ni icyo gushimira abakiriya kuba barahisemo serivisi za MTN twumva n’ibibazo bafite kugira ngo dukomeze kunoza serivisi zitandukanye tubaha zirimo guhamagara,iza interineti na MoMo”.

Elijah Iragaba yavuze ko usibye abakiriya bahuriye kuri Service Center za MTN ariko ko hari n’ubundi buryo bari gukoresha bahura nabo binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku rubuga rwa mtn.rw aho hariho uburyo umuntu yuzuzamo ibyo ashima n'ibyo yifuza ko akemuka.

Yageneye ubutumwa abakiriya ba MTN Rwanda agira ati: ”Turabwira ko turi ahangaha kugira ngo tubahe serivisi nziza udashobora gusanga ahandi, tunabashimira cyane kubera icyizere badufitiye ari nayo mpamvu tuza hano kugira ngo twumve ibibazo bafite ubundi tubinoze”.

Abayobozi ba MTN Rwanda bari kuganiriya n’abakiriya mu cyumweru cyabahariwe

Abakiriya bagiye berekana ibyo bishimira ku murongo wa MTN n'ibyo bashaka ko byakosoka




MTN Rwanda yashyizeho icyumweru cyahariwe abakiriya mu kugira ngo irusheho kunoza Serivisi ibaha


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...