Ni umuhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu buyobozi bwite bwa Leta y’u Rwanda barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali, Minisitiri w’Uburezi Dr Vincent Biruta, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’imikino Edouard Kalisa, Honorable Bernard Makuza n’abandi banyacyubahiro.
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye uyu muhango
Araseka azamura akaboko
Iyi comite nshya yatowe iyobowe na Bwana Bayigamba Robert.
Arabisinyira
Iri si izina rishya mu mikino mu Rwanda kuko uyu mugabo ureste kuba yaramenyekanye cyane, akinira amakipe nka Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse n’Amasata mu myaka ya za 90, yanabaye umuyobozi mu myanya itandukanye y’imikino mu Rwanda, ndetse akaba yaranabaye Minisitiri w’imikino.
Abafatanyabikorwa ba CNO bashimiwe
Avuye mu ishyirahamwe rya Karate, yashinzwe gucunga amafaranga, Uwayo Theogene
Mbere gato y’irahira ry’iyi Comite nshya, abayobozi bashya ba CNOSR babanje kugirana ikiganiro n’abanyamakuru babatangariza bimwe mu byo bazibandaho cyane mu Buyobozi bwabo, nk’urwego rukuriye imikino mu Rwanda.
Nicolas Dusine, ni umujyanama
Iyi Comite nshya mu rwego rwo gutegura neza imikino Olympique izabera i Rio De Janeiro, ifite ingamba yihaye, ziyobowe no kuzabanza gushaka umukinnyi waba ufite impano yo gukina, aho yaba ari hose w’umunyarwanda.
Indahiro
Bayigamba Robert ati, “ Tugomba gushaka abatoza beza mu mikino itandukanye bakadufasha gushaka abakinnyi bafite impano yo gukina hirya no hino, tugashaka uko twagira amakipe menshi, kandi atari amakipe yo ku izina gusa, ahubwo amakipe anafite ubushobozi koko nyabwo bwo gukina.”
Madame Phophina Muhimundu VP wa mbere
“ Tugomba kandi kwita cyane cyane ku buyobozi bw’amakipe atandukanye mu mikino inyuranye hano mu Rwanda, kuko gushaka umwana ufite impano yo gukina, ukanamushakira ibyangombwa byose, ariko yazagera mu ikipe akananizwa ni ubuyobozi bubi ntacyo byaba bimaze”, Robert Bayigamba.
Ifoto y'urwibutso
Minisitiri w’imikino mu Rwanda wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, akaba yijeje Abayobozi ba Comite National Olympique nshya ubufatanaye ndetse ni ubufasha bushoboka bwa Minisiteri y’imikino, ariko yanaboneyeho ashimira Ubuyobozi bucyuye igihe, bwari buyobowe na Brigadier Generale, Dr Rudakubana Charles.
Elia Manirarora, VP wa kabiri
Mitali ati, “ Iki ni igihango gikomeye mugiranye n’abakunzi ba sport hano mu Rwanda, ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange. Iyi mirimo mwatorewe ntabwo yoroshye na gato, kuko gushaka intsinzi biraharanirwa kandi binasaba imbaraga zikomeye.”
Bayigamba ashyira umukono ku ndahiro yaramaze kugira
“ Sport yakomeje gufasha mu guhuza abanyarwanda b’ingeri zose, ni yo mpanvu Gouvernement y’u Rwanda izakomeza kuyishyigira mu ngeri zose. Amahanga asigaye atugirira icyizere akaduka kwakira imikino itandukanye, ariko ntabwo dushaka ko bigarukira mu kwakira gusa, turanashaka ko twakwitwara neza tukajya tubasha kubona imidende”, Minisitiri Mitali.
Abayobozi ba Comite nshya bagizwe na:
President : BAYIGAMBA Robert
Vice President 1 : GASHUGI Phophina
Vice President 2 : MANIRARORA Elie
Umunyamabanga : HABINEZA Ahmed
Umubitsi : UWAYO Theogene
Umujyanama 1 : RWEMALIKA Felecite
Umujyanama 2 : DUSINE Nicola
Minisitiri w'Uburezi Dr Vincent Biruta
CNOSR yashinzwe mu mwaka w’1984, ihita inemerwa na Comite International Oympique muri uwo mwaka, u Rwanda rukaba rugira umudari umwe wonyine wa Bronze, rwakuye mu mikino paralympique yabereye i Athenes mu Bugereki mu mwaka wa 2004, uzanywe na Nkundabera. Abayobozi batowe bafite mandat y’imyaka 4.
Jean Luc Imfurayacu