Ikigo cya Canada gishinzwe Ubuzima Rusange (PHAC) cyasobanuye ko ibigo by’indege byahawe amabwiriza yo kutemerera abo bagenzi kwinjira mu ndege zerekeza muri Canada.
Icyakora, abaturage ba Canada n’abafite uburenganzira bwo kuhatura burundu bazakomeza kwemererwa kwinjira nubwo baba baturutse muri RDC, Uganda cyangwa Sudani y’Epfo. Abo bose bazajya babanza gusuzumwa ndetse bashyirwe mu kato k’iminsi 21.
Canada yari isanzwe yarafashe izindi ngamba kuva muri Gicurasi 2026, zirimo guhagarika by’agateganyo gutanga ibyangombwa by’abinjira mu gihugu ku baturuka muri RDC, Uganda na Sudani y’Epfo, nyuma y’aho muri RDC na Uganda hagaragaye Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo.
PHAC yavuze ko izi ngamba zizakomeza kubahirizwa kugeza ku wa 29 Kanama 2026, ishimangira ko kugeza ubu nta muntu urwaye Ebola uragaragara muri Canada kandi ko ibyago byo kuhagera bikiri hasi.
Iki kigo cyavuze ko icyemezo cyafashwe kigamije kurinda ubuzima bw’abaturage no gukomeza gukaza umutekano ku mipaka, harimo no kurinda abakozi ba Canada bakorera ibikorwa by’ubutabazi.
Ku rundi ruhande, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryagaragaje impungenge ko gufunga imipaka cyangwa gukumira abantu hashingiwe ku gihugu baturutsemo bishobora guteza ivangura no gutuma abarwaye batinya kujya kwivuza. OMS yibukije ko Ebola idatoranya abantu hashingiwe ku bwenegihugu cyangwa ubwoko.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo ziherutse gufata ingamba zisa n’izi, zisaba abaturage bazo bavuye muri RDC kubanza kumara iminsi 21 mu kindi gihugu mbeseed yo gusubira muri Amerika.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima muri RDC igaragaza ko kugeza ku wa 18 Nyakanga 2026, abantu 2,344 bamaze kwandura Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, barimo 930 bamaze gupfa.
Mu masaha 24 gusa, hagaragaye abarwayi bashya 77, mu gihe abandi 37 bahitanywe n’iki cyorezo, bigaragaza ko gikomeje gukwirakwira ku muvuduko mwinshi. Intara ya Ituri ni yo ikomeje kwibasirwa cyane n’iki cyorezo, ikurikirwa na Kivu y’Amajyaruguru, aho Ebola ikomeje kugera mu bice byinshi by’izo ntara.
