Ubu bukangurambaga bwabereye mu masangano yo ku Gishushu, mu Karere ka Gasabo, bugamije gusobanurira abakoresha umuhanda kubahiriza imirongo y’umuhondo inyuranamo izwi nka ‘Yellow Box’ mu rurimi rw’icyongereza ishyirwa mu masangano y’imihanda, n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko agenga umuhanda.
Bwitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye n’Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye (UN) ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda; Jean Todt.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yasobanuye ko ubu ari uburyo bwo gushyira mu bikorwa icyo amategeko ateganya ku masangano y’imihanda.
Yagize ati: “Imirongo y’ibara ry’umuhondo ishushanywa mu masangano y’imihanda isobanura ko nta kinyabiziga cyemerewe kuhahagarara igihe icyo ari cyo cyose nk’uko itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda ribiteganya.”
ACP Rutikanga yakomeje agira ati: “Iyi mirongo rero ni ikimenyetso cyongera kwibutsa abatwaye ibinyabiziga bose, ko igihe cyose bagomba kurindira, bakanyuramo bakomeza ari uko babonye hakurya ibindi binyabiziga byatangiye kugenda.”
Yavuze kandi ko iyi mirongo ituma hatabaho akajagari mu muhanda gaturutse ku kuba ibinyabiziga byafunga inzira ihuza ibyerekezo bitandukanye by’umuhanda.
Ati: “Icyo imaze ni ukugira ngo igihe cyose ibinyabiziga birindiriye gutambuka iyo amatara abuza gutambuka yaka cyangwa hari impamvu zatumye bihagarara, mu masangano hagume nta kinyabiziga kirimo kandi iyo ibinyabiziga byo mu ruhande rujya mu cyerekezo kimwe byahagaze bituma ibindi binyabiziga bikomeza nta nkomyi, bikabuza abaza guhagararamo hagati ngo bafunge ibinyabiziga biva mu byerekezo byombi.”
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yashimangiye ko uretse Rwandex no ku Gishushu hamaze gushyirwa iyi mirongo, bizakomereza no mu yindi mihanda. Yashishikarije abatwara ibinyabiziga kuyubahiriza kimwe n’andi mategeko y’umuhanda kuko ababirengaho bamenyekana hakoreshejwe camera zifashishwa mu kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko y’umuhanda zo mu masangano.
Ubu bukangurambaga bwateguwe muri gahunda ya Polisi yagutse ijyanye no guhuza ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo no kubimenyekanisha kugira ngo abakoresha umuhanda basobanukirwe uburyo bikora hagamijwe kurushaho kunoza imigendere myiza yo mu muhanda.
Bugamije gusobanura impamvu zo gushushanya imirongo ya Yellow Box mu masangano n’akamaro kayo ku mikoreshereze myiza y’umuhanda, n'uburyo kwifashisha ikoranabuhanga bigira uruhare mu kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda.
Polisi irakangurira abatwara ibinyabiziga kubahiriza amabwiriza ajyanye n’imikoreshereze y’umuhanda mu masangano