Nk’uko byatangajwe na Jacobs Mwambegele, ukuriye
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (INEC), Samia Suluhu Hassan ni we watsinze amatora
rusange yabaye ku wa 20 Ukwakira 2025, ahagarariye ishyaka riri ku butegetsi,
CCM.
Yatsinze amatora ku majwi 97.66%, bikaba ari yo
ntsinzi ikomeye kurusha izindi zose zabayeho mateka ya Tanzania. Ku baturage miliyoni 37 biyandikishije ku ilisiti y'itora,
miliyoni 31 ni bo bamutoye, nk’uko byatangajwe na INEC.
Nubwo amatora yaranzwe n’imvururu mu bice bimwe na
bimwe birimo Dar es Salaam, aho hashyizweho guma mu rugo, INEC yatangaje ko
87% by’abaturage bitabiriye amatora, igipimo cyisumbuye cyane ugereranyije
n’imyaka yabanje.
Abaturage ntabwo bemerewe kwitabira ibirori byo kurahira
Nk'uko byatangarijwe kuri Televiziyo y’igihugu kuri
TBC, ibirori byo kurahira biteganyijwe kuri uyu wa Mbere biritabirwa n’abayobozi
bakuru baturutse mu bihugu bitandukanye ariko abaturage ntabwo bemerewe kubyitabira kubera impamvu z’umutekano.
Mu batumirwa bitezwe muri uyu muhango, harimo na
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, wamaze gufata rutemikirere agana i
Dodoma, nk’uko byemejwe n’ibiro bye.
Perezida Samia Suluhu Hassan wagiye ku butegetsi bwa Tanzania mu 2021 asimbuye nyakwigendera John Pombe Magufuli, agiye gukomeza kuyobora iki gihugu mu myaka itanu iri imbere.
.jpg)
Samia Suluhu Hassan agiye kurahirira kuyobora Tanzania
