Abaturage ba Rwamagana basuye uduce two muri Nyagatare tubitse amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu

Amakuru ku Rwanda - 05/02/2026 8:40 AM
Share:
Abaturage ba Rwamagana basuye uduce two muri Nyagatare tubitse amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu

Abaturage barenga magana atatu (300) bo mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba, bakoze urugendoshuri mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Nyagatare, bibitse amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu cy'u Rwanda.

Ku wa Mbere, tariki ya 02 Gashyantare 2026, ni bwo abaturage bo mu Karere ka Rwamagana bakoze uru rugendoshuri rwahujwe n’Umunsi u Rwanda rwizihizaho Intwari z’Abanyarwanda [wizihizwa buri tariki ya 01 Gashyantare] batanze ubuzima bwabo kugira ngo babohore Abanyarwanda ingoyi y’imiyoborere mibi, akarengane, itotezwa n’ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.

Abitabiriye uru rugendo bari bagizwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, abarimu, ababyeyi bakuze, n’urubyiruko rw’abanyeshuri. Bakigera ku mupaka wa Kagitumba bakiriwe n’umuyobozi ushinzwe gusobanura iby’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Urugendoshuri rwaranze n’ibikorwa 3: gusura umupaka wa Kagitumba aharasiwe isasu rya mbere ryo gutangiza urugamba ryo kubohoza igihugu ku itariki ya 01 Ukwakira 1990 nyuma y’uko ingabo za RPA zari zihawe amabwiriza n’umugaba w’ingabo Major General Fred Gisa Rwigema.

Hasuwe n’umusozi wa Nyabwishongezi aho Major General Fred Rwigema yarasiwe arapfa, ndetse hasurwa agace ka Gikoba mu Murenge wa Tabagwe ahaherereye ubutaka bwiswe ‘Agasantimetero’ ari bwo butaka bwa mbere bwafashwe n’ingabo za RPA.

Kandi, hasuwe indaki ya mbere y’Umugaba Mukuru w’ingabo za RPA-Inkotanyi, Major General Paul Kagame yubatswe mu gihe ingabo za RPA zarimo zisuganya ngo zihindure uburyo bw’imirwanire.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona, Mukashyaka Chantal. yavuze ko gusobanukirwa amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu bifasha abaturage kurushaho gukunda igihugu no kubitoza abazabakomokaho.

Kanyana Mutoni Nikta w’imyaka 17 ni umunyeshuri muri Agahozo Shalom Youth Village, yavuze ko umurava n’ubutwari byaranze ingabo za RPA zabohoye igihugu byamusigiye umukoro wo gutera ikirenge mu cyabo cyane ko aho igihugu kigeze urubyiruko rufite ibikenewe bihagije.

Mutsinzi Theophile, umuturage wa Rubona, avuga ko kwigira amateka aho yabereye bizamufasha gushishikariza inshuti n’abaturanyi kugira uruhare mu kurushaho kugira uruhare mu gusigasira ibyiza igihugu kimaze kugeraho.

Uru rugendoshuri rwakozwe n'abaturabe bo muri Rubona-Rwamagana rwateguwe na kompanyi nyarwanda ya Oldfox Tours and Travel ku bufatanye n’Umurenge wa Rubona.

Oldfox ni kompanyi isanzwe itegura ingendoshuri ziganjemo iza Gikristo nk’izo ku butaka butagatifu bwo muri Isirayeli, Egiputa na Turikiya no mu gihugu cy’u Rwanda by’umwihariko mu rwego rwo gufasha ibyiciro bitandukanye gusobanukirwa amateka y’igihugu.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gitegura ubukerarugendo Oldfox, Uwera Winnie, yavuze ko kumenya amateka y’igihugu cy'u Rwanda by’umwihariko ubutwari bwaranze ababohoye igihugu bifasha Umunyarwanda wese kugira ishyaka n’umurava mu byo akora byose adacika intege ndetse akarinda neza ibyagezweho.

Yavuze ko Olfox Tours and Travel ifite intumbero yo gukora ingendoshuri nyinshi mu rubyiruko, ababikorera, imiryango itegamiye kuri Leta n’ibindi byiciro byo mu nzego za Leta kugira ngo basobanukirwe amateka y’igihugu "bamenye aho twavuye n’aho tugana".

Abaturage barenga magana atatu (300) bo mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana basuye uduce two muri Nyagatare tubitse amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda

Basobanuriwe amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu binyuze mu rugendoshuri bakoreye mu Karere ka Nyagatare

Uwera Winnie yiyemeje gukora ingendoshuri nyinshi mu rubyiruko, ababikorera, imiryango itegamiye kuri Leta n’ibindi byiciro byo mu nzego za Leta kugira ngo basobanukirwe amateka y’igihugu bamenye aho u Rwanda rwavuye n’aho rugana

Kumenya amateka y’igihugu cy'u Rwanda by’umwihariko ubutwari bwaranze ababohoye igihugu bifasha Umunyarwanda wese kugira ishyaka n’umurava mu byo akora byose adacika intege ndetse akarinda neza ibyagezweho - Uwera Winnie

Oldfox basanzwe bategura ingendoshuri ziganjemo iza Gikristo nk’izo ku butaka butagatifu bwo muri Isirayeli, Egiputa, Turikiyi no mu Rwanda [i Kibeho]

Uwera Winnie wa Oldfox hamwe na Dr. Ron Adam wabaye Ambasaderi wa Israel mu Rwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...