Isoko ry’igurisha ku bakinnyi mu Rwanda ryatangiye
gushyuha nyuma y’uko umwaka w’imikino wa 2025/2026 ugeze ku musozo. APR FC
yabimburiye abandi ihita isezerera abanyamahanga batatu, Mamadou Sy, Mamadou
Lamine Bah na Aliou Souané.
Usibye aba hari n’abandi bivugwa ko bashobora
gutandukana n’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu barimo na Mugisha Gilbert. Ntabwo ari
iyi kipe gusa, ahubwo na mukeba
wayo Rayon Sports bivugwa ko ishobora gutandukana n’abakinnyi 10.
Isoko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi ritegura
umwaka w’imikino wa 2026/2027 n’ubundi ntaho rizaba ritandukaniye n’andi
yabanje.
Dore bimwe mu bizariranga:
Abatuburirwa
Ntabwo ari umwihariko wo mu Rwanda ko abayobozi b’amakipe basinyisha abakinnyi bari babitezeho umusaruro bikarangira batawutanze.
Gusa umwihariko w’abayobozi b’amakipe bo mu Rwanda bo usanga abo basinyishije ntibatange umusaruro ari benshi kurusha abawutanze.
Ibi ariko
binajyana n’abazana abakinnyi mu Rwanda dore ko ubu abantu bose babigize akazi
hatitawe ku bumenyi babifiteho.
Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah aheruka kuvuga ko ibi ari ko byari bimeze muri Rayon Sports gusa ubu bifuza kubica.
Yagize ati: ”Higeze kuba havugwa ko muri Rayon Sports buri wese azana
abakinnyi n’umufana rwose azana umukinnyi. Murenzi nabonye umukinnyi kuko mfite
inshuti yanjye iba muri Mozambique yanyoherereje amashusho ye kuri YouTube
yagera mu myitozo tukabura umukinnyi.
Yavuze ko ariko ibi bagiye kubikosora aho bagiye
kubaka uburyo bwo gusinyisha abakinnyi bashya aho hagomba kujya hasinyishwa umukinnyi ukinira ikipe y’igihugu cye.
Ati: ”Mu kubikosora rero dufite umurongo wo guca
akajagari mu bijyanye no gusinyisha abakinnyi ku buryo aba ‘scout’ babizi,
babimenyereye kandi tukarambagiza umuntu tuzi neza ufite ibigwi. Ese mu ikipe
y’igihugu ukomokamo urakina, ikipe wakiniraga wabonaga umwanya wo gukina.
Tugakurikirana, bimwe abantu bazanaga abakinnyi 30
tugakuramo umwe cyangwa babiri oya. Ubu ingengo y’imari y’igerageza ntabwo
tuyifite, dufite iyo kuza utanga ibisubizo. Rero naha icyizere abakunzi ba
Rayon Sports”.
Abanyamahanga benshi
Kimwe mu biranga isoko ry’igurisha ku bakinnyi mu Rwanda n’uko usanga abayobozi b’amakipe baba banyuramano ku kibuga cy’i Ndege i Kanombe bagiye gufata abakinnyi bashya.
Imibare yerekana ko muri shampiyona
y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 iheruka abanyamahanga bari bagize
48,6%. Muri rusange iyi shampiyona yakinwe n’abakinnyi 582 barimo abanyamahanga
283.
Akenshi usanga aba bakinnyi b’Abanyamahanga biba
binagoye kumenya niba aho bavuye bakinaga cyangwa batakinaga. Iyo ushaka impamvu yo kuzana umubare mwinshi
w'Abanyamahanga urayibura dore ko n’ubundi baza bikarangira bicajwe
n’Abanyarwanda.
Abatwererwa amakipe
Ntabwo ari bishya kuba hari abakinnyi bizavugwa
n’abanyamakuru ko bifuzwa n’amakipe kandi ari ikinyoma cyambaye ubusa. Ibi
byitezwe ko cyane cyane ku basoje amasezerano mu makipe bari basanzwe bakinira
bikaba bizavugwa ko hari amakipe yo hanze abifuza. Ni ukugira ngo bavugwe cyane
ubundi amakipe akomeye mu Rwanda
atangire kubatekerezaho abasinyishe gutyo.

Isoko ry'igura n'igurisha ku bakinnyi rirashyushye mu Rwanda

APR FC yashimiye abakinnyi batatu
