Abatorejwe mu Itorero Indangamirwa basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama  - AMAFOTO

Amakuru ku Rwanda - 30/06/2026 5:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Abatorejwe mu Itorero Indangamirwa basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama  - AMAFOTO

Urubyiruko rwatorejwe mu Itorero Indangamirwa mu byiciro bitandukanye, kuva ku cyiciro cya mbere kugeza ku cya 15, rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera. 

Iki gikorwa cyakozwe tariki ya 28 Kamena 2026, cyari kigamije kwibuka no kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo gukomeza gusigasira ukuri kwayo no gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo Dr. Théoneste Rutayisire wari uhagarariye Minisiteriy’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Visi Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Blaise Ndizihiwe, n’abandi.

Muri iki gikorwa, urubyiruko rwongeye gusobanurirwa amateka y’u Rwanda, hibandwa cyane ku buryo urwango rwigishijwe, kugeza ruvuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uru rubyiruko kandi rwasobanuriwe amateka yihariye ya Ntarama, aho Abatutsi benshi bishwe mu buryo bw’agashinyaguro n’ubwo bari bahahungiye bizeye kurokoka.

Abitabiriye iki gikorwa, bagaragaje ko ari ingenzi, kuko barushaho gusobanukirwa aho Igihugu cyavuye no guharanira ko Jenoside itazasubira ukundi. Biyemeje kandi gukomeza kurwanya abagoreka amateka n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Isaro Mia Karimba, umwe mu rubyiruko ruba mu mahanga, yavuze ko kubona umwanya wo kwibuka no kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari iby’agaciro gakomeye.

Ati: “Bituma ndushaho kumenya uruhare rwanjye nk’urubyiruko mu kubungabunga amateka no guteza imbere igihugu. Ndashishikariza bagenzi banjye kwiga amateka y’Igihugu cyacu, kuko byongera ubumwe n’ubufatanye”.

Joseph Cyiza, wavuze mu izina rya Indangamirwa Alumni, yashimye ubufatanye n’ubwitange bwabaranze mu gutegura iki gikorwa.

Yaboneyeho gusaba urubyiruko by’umwihariko urwatorejwe mu itorero ‘Indangamirwa’ kurushaho kwihuriza hamwe no gukomeza kwesa imihigo bahigiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Kagame Paul, ari nawe mutoza w’Ikirenga.

Visi Perezida wa Ibuka, Blaise Ndizihiwe, yabashishikarije gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ukuri ku mateka no gusubiza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’akamaro ko kwimakaza ubumwe binyuze muri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’.

Dr. Théoneste Rutayisire, yagaragaje ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda, abibutsa ko amateka ataba ku mbuga nkoranyambaga. Yabibukije ko bagomba gusura ahari amateka bakayamenya neza, kugira ngo abafashe guhinyuza abayagoreka bakoresheje izi mbuga.

Yashimangiye ko kuyamenya ari ingenzi mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza kubaka Igihugu gishingiye ku bumwe n’iterambere rirambye.

Iki gikorwa cyasojwe, uru rubyiruko rwiyemeza gushyira mu ngiro ibyo rwahigiye imbere ya Perezida wa Repubulika, no gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda zigamije guteza imbere Igihugu.

Itorero Indangamirwa ni gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa  2007, hagamijwe kubaka Abanyarwanda bafite indangagaciro ziranga umuco nyarwanda, gukunda Igihugu no kugira uruhare mu iterambere.

Iyi gahunda ishingiye ku Itorero rya kera ryatozaga urubyiruko ubutwari, ubunyangamugayo, ubuyobozi bwiza n’ubumwe.

Iri ryigisha urubyiruko, abayobozi n’abaturage indangagaciro zirimo gukunda Igihugu, gukora neza, gukorera hamwe, kubaha amategeko no kugira ubwitange.

Abamaze gukozwa, basabwa gushyira mu bikorwa ibyo bize binyuze mu bikorwa biteza imbere Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.


Abatorejwe mu Itorero Indangamirwa basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Visi Perezida wa Ibuka, Blaise Ndizihiwe, yashishikarije urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ukuri ku mateka no gusubiza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994




Dr. Théoneste Rutayisire, yagaragaje ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda

Urubyiruko rwiyemeje kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...