Ku wa 3 Kanama 2026, itsinda rya Siga Rwanda ryakiriwe mu biro bya Minisiteri y'Urubyiruko n'Ubuhanzi nk'umwe mu bafatanyabikorwa bayo.
Ibiganiro byayobowe na Minisitiri w'Igihugu ushinzwe Urubyiruko n'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, byibanze ku gusuzuma uko icyiciro cya mbere cy'iserukiramuco cyagenze, gushimira ibyagezweho no kungurana ibitekerezo ku buryo Siga Fest yarushaho kugera ku Banyarwanda benshi ndetse ikaramba.
Siga Fest ni iserukiramuco ngarukamwaka ry'umuco n'ubuhanzi rihuza ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere ubuhanzi nyarwanda. Rifite intego yo guhuriza hamwe Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda mu kwiga amateka, umuco n'indangagaciro z'igihugu, banataramana ku nsanganyamatsiko igira iti "Umuco Dusangiye."
Iri serukiramuco riyoborwa n'umusizi Junior Rumaga, rikaba rigamije kwizihiza, kubungabunga no guteza imbere umuco, amateka n'ubuhanzi nyarwanda.
Icyiciro cya mbere cya Siga Fest cyabaye kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Werurwe 2026 mu Karere ka Huye. Cyatangijwe n'urugendo rw'imodoka rwahagurukiye i Kigali rwerekeza i Huye, aho abitabiriye basuye ahantu nyaburanga ndetse banasobanurirwa amateka y'u Rwanda.
Ku munsi wa kabiri, habaye urugendo rwiswe Nyirarumaga Women Walk, rwibanze ku kuzirikana umurage w'abagore n'uruhare rwabo mu kubungabunga umuco nyarwanda.
Iri serukiramuco ryasojwe n'igitaramo gikomeye cyabereye kuri Stade ya Kaminuza y'u Rwanda i Huye, cyahuriyemo abahanzi batandukanye n'abakunzi b'umuco n'ubuhanzi baturutse hirya no hino mu gihugu.
Nyuma y'uko icyiciro cya mbere cyagenze neza, abategura Siga Fest batangaje ko batangiye imyiteguro ya Siga Fest Edition II, bifuza ko izarushaho kugera ku bantu benshi no gukomeza guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu buhanzi.



Abategura Siga Fest baganiriye na Minisiteri y'Urubyiruko n'Ubuhanzi ku myiteguro y'icyiciro cya kabiri cy'iserukiramuco
