Abategura Film UBU N'EJO barashaka abandi bakinnyi

- 05/09/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Abategura Film UBU N'EJO barashaka abandi bakinnyi

Nyuma y’uko igikorwa cyo gutoranya abakinnyi(casting) bazakina muri filime nshya y’uruhererekane(serie) UBU N'EJO cyabaye tariki ya 11 n’iya 12/08/2012 ndetse n’abatowe bakabimenyeshwa,abategura iyi filime baratangaza ko bakeneye abandi bakinnyi bazifashishwa muri iyi filime. 

Nk’uko twabitangarijwe n’ukuriye itsinda ritegura iyi filime,abo bakinnyi bakenewe ni aba bakurikira:

-Umumama ufite guhera ku myaka 35 ubonako yashobora kuba umuyobozi wa Company/uruganda/cyangwa se undi muyobozi..byaba akarusho abaye ari inzobe.

-Umusore ufite mukigero kiri hagati y'imyaka 17 -24 munini(big)..udafite ubwanwa.


-Umukobwa w'imibiri yombi..mwiza,ushinguye, ufite guhera ku myaka 18.

-Umupapa ufite ibigango byaba byiza akaba afite na nyakubahwa.

-Umusore unanutse ufite guhera ku myaka 16,uzi gusetsa kandi washobora gukina ibintu bisekeje.

Ubwo uwujuje ibi bikurikira yakohereza ifoto ye kuri iyi  page ya facebook  UBU N'EJO TV SHOW akabikora yohereza Message  cyangwa se akohereza e-mail kuri ubunejo@gmail.com

Robert N.Musafiri.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...