Mu buzima si buri wese ugaragaza amarangamutima ye mu buryo bweruye ngo avuge uko yiyumva. By’umwihariko, abakobwa ntibakunze kwerura ngo bavuge uko biyumva ku kijyanye n’amarangamutima y’urukundo. Usanga bategereza ko umuhungu ari we ubabwira uko yiyumva mbere.
Ibi si ukubera indi mpamvu idasanzwe, ni ukubera imico itandukanye, uko umuntu yarezwe, n’imitekerereze ye. Mu rukundo rero, hari abahitamo kutabivuga ahubwo bakabinyuza mu bimenyetso n’imyitwarire idasanzwe. Nubwo ibi bimenyetso bidatanga gihamya 100%, iyo bigaragaye kenshi bishobora kugaragaza ko hari amarangamutima yihariye agufutuye.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru Wiki How, dore bimwe mu bimenyetso bishobora kugaragaza ko umukobwa ashobora kuba agukunda:
Aba yifuza kuba hafi yawe no kuganira nawe kenshi: Iyo umukobwa agukunda, ahora ashaka ko muganira, akumva mwagirana ibiganiro birambuye, kandi mukagirana ibihe byiza. Aba ashaka impamvu za hato na hato zo kuganira no kuba ari kumwe nawe, akakwandikira kenshi, cyangwa akakubaza ibibazo byinshi, ariko agamije kuganira no kwegerana nawe.
Yibuka utuntu duto kuri wowe: Umukobwa ugukunda uzamubwirwa n’uko atajya yibagirwa ibintu umuganiriza, ndetse n’ibyo wowe wumva bisanzwe, we aba abyibuka. Ibintu wigeze kumubwira, nk’ibyo ukunda, ibyo wanga, gahunda ufite, cyangwa ibyo uteganya gukora arabizirikana kandi akabigarukaho kenshi gashoboka.
Atangira kukwitwaraho mu buryo budasanzwe: Iyo muri kumwe, umukobwa ugukunda, akwitwaraho bidasanzwe, akwegera bya hato na hato, cyangwa agusekera. Ashobora no kukureba mu maso cyane, ashaka ko muhuza amaso, akakwiyenzaho, cyangwa se agasa n’uwigana utuntu duto ukora.
Agusekera kenshi kandi byoroshye: N’iyo waba uri kuvuga ibintu bisanzwe wowe wumva bidasekeje cyane, usanga ari guseka, cyangwa kumwenyura bisanzwe. Ibi bigaragaza ko yishimira kuba ari kumwe nawe, ndetse akunda ibiganiro byawe.
Akunda gutebya no kukwisanzuraho: N’ubwo hari abakobwa baba batinya abasore bakunda, abenshi bakunda kuvuga amagambo asekeje, ndetse banaserereza abasore bakunda. Uzabona akenshi akunda kukubwira udukuru dusekeje, ndetse aguserereza cyane, ibi abakobwa babikora akenshi kuko bazi ko bishobora kuba uburyo bwiza bwo kukwiyegereza no kukugaragariza ko akwishimiye.
Akugaragariza ko akwitayeho kurusha abandi: Umukobwa ugukunda aba akwitaho cyane, n’ubwo yaba atabikora mu buryo bugaragarira buri wese, ariko wowe urabibona. Iyo muri kumwe n’abandi, ubona akwitayeho cyane kubarusha, yita kubyo uvuga byose, ibyo ukora, ndetse akanagerageza kwisanga muri buri kiganiro urimo, asubiza, aseka, ndetse mwaba muri kuburana akaza ku ruhande rwawe, cyangwa akakuburanya ashaka ko umubona.
Asubiza ubutumwa bwawe vuba: N’ubwo atari buri gihe, akenshi umukobwa ugukunda ntatinda gusubiza ubutumwa bwawe mu gihe afite telefoni ye mu ntoki. Ahubwo usanga ahora ajya kureba niba utamwandikiye, wamwandikira agahita agusubiza ako kanya.
Icyakora hari n’abakobwa batandukanye, baba badashaka kugaragaza ko bagukunda cyane, baba bihagazeho, bagatinda gusubiza ubutumwa bwawe ku bushake n’ubwo bwose umutima uba ubahatira kugusubiza. Ibi babikora kugira ngo utabasuzugura cyangwa ngo ubabone ukundi.
Agaragaza amatsiko menshi yo kukumenya kurushaho: Kugira ngo umenye koko niba umukobwa agukunda, uzabanze wibaze uti: “ese ashishikazwa no kumenyaho byinshi?”. Umukobwa ukubaza uko umeze, ibyo ukunda, ibyo wanga, umuryango wawe, incuti zawe, n’ibindi, aba agukunda cyane. Usanga ashishikajwe no kumenya ibijyanye n’ubuzima bwawe, inzozi zawe n’ibindi, muri make ashaka kukumenya byimbitse.
Ibi byose nubibona ku mukobwa uzamenye ko ashobora kuba agukunda bisadubirwaho, icyakora si ko buri gihe biba bimeze, hari igihe aba ari bwo buryo abana n’incuti ze, ari nabwo buryo bwe bwo kubana. Ku bw’ibyo rero, ibi si gihamya ihamye y’urukundo, ariko iyo bigaragaye kenshi bishobora kugira icyo bigaragaza.
Icy’ingenzi si ukwihutira gufata imyanzuro, ugatangira kwishyira mu myanya ngo baragukunda, ahubwo ni ugukomeza kubaka ubucuti, waba wifuza ko mukundana, ukabimubwira ukamusaba kukubera umukunzi utagendeye kuri ibi gusa, kumubaza niba koko agukunda, ni byo byonyine bitanga umwanzuro uhamye w’uko yiyumva koko.
