Abasore barwanye inkundura baterana ingumi n'imigeri ubwo bose bahuriraga ku mukobwa gutanga inkwano

Utuntu nutundi - 27/09/2021 5:31 PM
Share:

Umwanditsi:

 Abasore barwanye inkundura baterana ingumi n'imigeri ubwo bose bahuriraga ku mukobwa gutanga inkwano

Kubyiyumvisha biragoye cyane uburyo abasore batereta umukobwa umwe bakageraho batanga inkwano umunsi umwe,hibazwa uburyo amakuru atageze kuri umwe ngo abyihorere .Abasore George Mbirimi na Martin Marisa bo muri Afurika y'Epfo barwanye inkundura mu rugo rw'umukobwa bari bagiye gutangamo inkwano.

Amakuru atandukan ye avuga abasore babiri barwaniye umugore umwe bari baje kwishyura inkwano umunsi umwe. umukobwa witwa Grace Musonza w'imyaka 27 y'amavuko yari afitanye umubano n'abasore babiri kandi bose bataratandukana, yakundanye mbere na  George Mbirimi , baje gusezerana ko bazaba ariko inkwano ikomeza kubura . Grace yabonye ko inkwano ikomeje kubura ahitamo guhita akundana n'undi musore rwihishwa.


Aba basore bose ntawamenye ko Grace abatendeka, baragumye  bashaka inkwano hasi hejuru, umukobwa ntanumwe yigeze amenyesha ko yabinye umukunzi mushya.amakuru ya Nggossips avuga ko aba basore umwe yigirye inama  kujyana inkwano ku mukobwa bikaza kuba ibibazo bose bahahuriye.gusa hari andi makuru avuga ko umukobwa ariwe wabiteye atanga itariki zimwe ku basore ngo bazaze gusaba niko kuhahurira .

Martin Marisa yari yitwaje inkwano ya ingana  620 y'amadorali y'amerika, ukuvuga ibihumbi 620 by'Amanyarwanda, mu gihe undi ngo yari yitwaje amafanga arenze miliyoni nk'uko amakuru akomeza abivuga, Martin akinjira mu rugo kwa Grace yasanze imihango yo kumukwa irimbanije niko kwadukira umusoe mugenzi we intambara iratangira, batana mu munigo karahava bakizwa n'inzego z'umutekano.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...