Abasore babiri bakekwaho gusambanya abakobwa babizeza akazi batawe muri yombi

Amakuru ku Rwanda - 10/03/2026 3:11 PM
Share:

Umwanditsi:

Abasore babiri bakekwaho gusambanya abakobwa babizeza akazi batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abasore babiri bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo gusambanya abakobwa babizeza akazi ndetse bakabambura ibyo bafite bakoresheje uburiganya.

Berekanywe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026 ku cyicaro cya RIB ku Kimihurura. Abakekwa ari bo: Sebahizi Jean Chrysostome w’imyaka 27 y’amavuko na Twagirayezu Jean Marie Vianney w’imyaka 31 y’amavuko, bafashwe hashingiwe ku birego RIB yakiriye mu minsi ishize by’abakobwa batandukanye mu Karere ka Rwamagana, bibwaga telefoni ndetse bakanasambanwa.

Aba bakekwaho ibyaha bizezaga akazi abakobwa mu ruganda rw’imigati, uwabyemeraga bagahura bakamujyana ahantu hitaruye, bakamutera ubwoba mbere yo kumusambanya no kumwambura ibyo afite.

Aba basore bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, aho ibyaha bakekwaho byakorewe. RIB ivuga ko yakiriye ibirego by'abantu batandukanye guhera mu Ukwakira 2025, kuva ubwo itangira iperereza. 

Ibirego byari bikubiyemo ibijyanye no kwibwa telefoni, kwibwa ibyangombwa, gusambanywa, kwibwa amafaranga n'ibindi. Isesengura rya RIB ryaje kugaragaza ko ibi birego byari bihuriye ku kwizezwa akazi, kwibwa ibyo umuntu yari afite, gusambanywa n'ibindi.

Kuva mu Ukwakira 2025, RIB yasesenguye ibirego byose, bigeza ku gufunga Sebahizi wiyitaga 'umuntu ushaka abakozi' ndetse na Twagirayezu wiyitaga 'Manager' wa Company'.

Bakurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya umwana, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko umwe muri aba basore witwa Sebahizi yajyaga muri Gare ya Nyabugogo akahashakira abakobwa, akabizeza akazi mu Karere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Iyo yabagezagayo, yavuganaga na mugenzi we wiyitaga umuyobozi w’Ikigo [Umwe bakoranaga], bakoresheje ayo mayeri bagashuka abo bakobwa bakabajyana ahantu hitaruye mu ishyamba, bahagera umwe agafata icyuma akabakanga, akabasaba ibyo bafite byose birimo amafaranga na telefoni, hanyuma akabasambanya.

Abamaze gutanga ibirego ni abakobwa barindwi, bafite imyaka iri hagati ya 16 na 31.

Dr. Murangira yavuze ko hari n’abagiye bagirwa inama ariko bakayirengagiza, abasaba kurushaho kugira amakenga. Ati: “Usanga umuntu akwizeza ibintu byiza akagutwara butama. Nta cy’ubu cy’ubusa. Ibyera byose si zahabu. Umuntu utazi umwizera gute? Kuki wakwizera umuntu utazi akagutwara ngo agiye kuguha akazi?”

Yongeyeho ko abantu bashaka akazi bakwiye gukurikiza inzira zisanzwe zemewe, aho kwizera umuntu bahuriye muri gare.

RIB yaburiye abafite imigambi yo gukora ibyaha kuyireka kuko itazadohoka mu kubirwanya. Yanakanguriye abaturage kujya batanga amakuru ku gihe igihe babonye cyangwa bakeka icyaha kugira ngo ababikora bakurikiranwe.

Umuvugizi wa RIB yasabye abaturage gukomeza kuba maso, bakirinda kwizera abantu batazi babashuka babizeza akazi cyangwa ibindi byiza. Ati: “Dusaba abantu kugira amakenga, cyane cyane ku bantu bahuriye muri gare bakabashuka bakabajyana ahantu batazi.”

Dr. Murangira yasoje ashimangira ko RIB ifite ubushobozi n’ubufatanye bukenewe mu gukurikirana abakora ibyaha n’abahungabanya umutekano w’abaturage.

Ati: “Turabamenyesha kandi turabizeza ko tutazadohoka. Tuzabarwanya kugeza ku wa nyuma. Turasaba abaturage gufatanya natwe, kuko iyo batanga amakuru ku gihe bituma abakoze ibyaha batamenyekana badahabwa icyuho.”

RIB yafunze Sebahizi Jean Chrysostome na Twagirayezu Jean Marie Vianney bakurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya umwana, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, no gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...