Abasoje amahugurwa Iwawa bigereranya na Sawuli wahindutse Pawulo nyuma yo kwakira agakiza

Amakuru ku Rwanda - 02/08/2026 5:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Abasoje amahugurwa Iwawa bigereranya na Sawuli wahindutse Pawulo nyuma yo kwakira agakiza

Urubyiruko 2,001 rwari rumaze igihe kirenga umwaka rugororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa giherereye mu Karere ka Rutsiro, rwasoje ku mugaragaro amahugurwa rwahawe, rusabwa gukoresha ubumenyi n'imyuga rwize mu kwiteza imbere no kwirinda gusubira mu biyobyabwenge n'izindi ngeso mbi rwahozemo.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2026, uyoborwa na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dominique Habimana, ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Fred Mufulukye, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, n'abandi bayobozi batandukanye.

Uru rubyiruko rwari rwaragejejwe muri iki kigo kubera imyitwarire mibi n'ibikorwa byahungabanyaga umutekano birimo ubuzererezi, ubujura, urugomo no gukoresha ibiyobyabwenge.

Nyuma y'umwaka urenga bamaze bahabwa inyigisho zitandukanye, benshi bavuga ko bahindutse burundu, bagereranya ubuzima bwabo n'ubwa Sawuli wahindutse Pawulo nyuma yo kwakira ukwemera.

Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, mu gihe bamaze muri iki kigo, bahawe inyigisho zigamije kubafasha guhindura imyumvire no gufata ibyemezo byubaka ejo hazaza. Banigishijwe uburere mboneragihugu, indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda, ikinyabupfura n'ubunyangamugayo.

Banahuguwe mu myuga itandukanye irimo ububaji, ubwubatsi, ubudozi, ubukanishi, ubuhinzi bwa kijyambere ndetse banahabwa amasomo y'amategeko y'umuhanda no gutwara ibinyabiziga.

Ikindi cyaranze aya mahugurwa ni uko bamwe muri bo bahawe amahirwe yo gushyira mu bikorwa ibyo bize, bifashishwa mu kubaka ibikorwaremezo bitandukanye byo muri iki kigo birimo ibikoni, ubwiherero n'ubwogero, banabihemberwa nk'abakozi basanzwe.

Minisitiri Dominique Habimana yavuze ko kuba Leta yarabahaye amahirwe ya kabiri ari uko ibafata nk'imbaraga zubaka igihugu, abasaba kudasesagura no kwirengagiza ibyo bize.


Yagize ati: "Iriya myuga mwatweretse mwize, muzagende muyishyire mu bikorwa mwiteze imbere mwebwe ubwanyu, imiryango yanyu n'igihugu muri rusange. Mufite imbaraga, izo mbaraga mugomba kuzikoresha mukora ibyiza bizabafasha kubaka ejo heza."

Yabijeje ko ubuyobozi buzababa hafi nyuma yo gusubira mu miryango yabo, abasaba kwitabira gahunda za Leta no kwegera ubuyobozi igihe bahuye n'imbogamizi, aho gusubira mu ngeso mbi.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yavuze ko kuva mu ngeso mbi ari intambwe ikomeye, ariko ko gukomeza kuyoboka inzira nziza ari byo bizagaragaza ko ibyo bize byabagiriye akamaro.


Yagize ati: "Indangagaciro n'ikinyabupfura muvuga ko mwize, mwazimenyeye mu kigo. Ubu mugiye hanze aho musabwa kuzabishyira mu bikorwa. Ni ho tuzarebera ko mwabimenye koko."

Yanashimangiye ko Polisi izakomeza kubaba hafi, ariko anaburira abazashaka gusubira mu bikorwa bibi ko bagomba kubireka burundu.

CG Namuhoranye yanongeye kwibutsa ko ubuyobozi bwahagurukiye kurwanya inzoga n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge hamwe n'ibiyobyabwenge, asaba uru rubyiruko kuba abafatanyabikorwa muri uru rugamba rwo kurinda ubuzima bw'Abanyarwanda.

Mu buhamya bwe, Nayituriki Jacques, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, yavuze ko mbere yari yarabaswe n'ibiyobyabwenge, ariko ko inyigisho n'imyuga yize i Iwawa byamufashije guhindura ubuzima.

Yakanguriye bagenzi be kutazagwa mu mutego wo kongera kwisanga mu biyobyabwenge bakimara gusubira iwabo, ahubwo bagakoresha ubumenyi n'imyuga bize bakihangira imirimo no kwiteza imbere.


Ikigo Ngororamuco cya Iwawa gikomeje kugira uruhare mu kugorora urubyiruko rwari rwarishoye mu biyobyabwenge n'izindi ngeso mbi, rukigishwa imyuga n'indangagaciro zibafasha kongera kwisanga mu muryango nyarwanda.

Imibare igaragaza ko kuri ubu Iki Kigo gifite hafi 50% by'abagororerwa mu gihugu hose, mu gihe mu bigo ngororamuco bitandukanye habarurwa abasaga 8,317. Muri bo, hafi 95% bageze muri ibyo bigo bafite amateka yo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa ubusinzi bukabije.

Abayobozi bavuga ko gukomeza guha uru rubyiruko amahugurwa, imyuga n'ubufasha bwo kongera kwisanga mu muryango ari imwe mu ngamba z'ingenzi zo kugabanya ibyaha, kurwanya ibiyobyabwenge no kubaka urubyiruko rugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...