Iki gikorwa cyahuje abayobozi
batandukanye b’Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, abayobozi mu nzego z’ibanze,
abahagarariye imiryango ifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse
n’urubyiruko rw’Abaskuti rwaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.
Igikorwa cyo kwibuka cyatangiye abaryitabiriye
bafata umunota wo kunamira no guha icyubahiro inzirakarengane zishyinguwe muri
uru rwibutso. Nyuma yaho, bashyize indabo aharuhukiye imibiri y’abazize
Jenoside yakorewe Abatutsi, banasobanurirwa amateka n’inzira ndende y’umubabaro
abarokotse Jenoside banyuzemo.
Mu bitabiriye iki gikorwa harimo
Komiseri Mukuru wa Rwanda Scouts Association, Umunyamabanga wa Youth Forum muri
Africa Scouts Committee, Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Karere ka
Kicukiro wari n’umushyitsi mukuru, Visi Perezida wa National Youth Council
(NYC) mu Karere ka Kicukiro, uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Kagarama wari
uhagarariye Ibuka ku rwego rw’Akarere, abagize Inama y’Ubuyobozi ya RSA,
abakomiseri b’Abaskuti bo mu turere dutandukanye, abagize komisiyo zitorerwa
n’izidatorerwa ku rwego rw’igihugu, abakozi ba RSA ndetse n’Abaskuti benshi
baturutse hirya no hino mu gihugu.
Muri iki gikorwa, urubyiruko
rw’Abaskuti rwahawe ibiganiro byibanze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
mu 1994, by’umwihariko hagaragazwa uburyo ingengabitekerezo yagejeje igihugu
kuri Jenoside yubatswe kuva mu 1959 kugeza mu 1994, ndetse n’ubukana Jenoside
yakoranywe.
Abitabiriye kandi bumvise ubuhamya
bw’uwarokokeye Jenoside i Nyanza ya Kicukiro, wavuze uburyo we n’abandi
bahahungiye bizeye kurindwa ariko bakaza kugabwaho ibitero ndengakamere
byahitanye abantu benshi.
Mu butumwa bwatanzwe, urubyiruko
rw’Abaskuti rwashishikarijwe gukomeza kurwanya no kunyomoza abagoreka amateka,
abahakana ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Basabwe kandi gukoresha amahirwe
bafite nk’urubyiruko mu kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe, ukuri n’indangagaciro
zibumbatiye amateka nyayo y’u Rwanda.
Abayobozi batandukanye baganiriye
n’urubyiruko banarwibukije ko rwakwigira ku butwari bwaranze Ingabo za RPA
Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse rugakomeza gusigasira
ibyo igihugu cyagezeho nyuma y’ayo mateka mabi.
Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda
wavuze ko iki gikorwa cyagenze neza kandi kigamije gukomeza gufasha urubyiruko
gusobanukirwa amateka y’u Rwanda no kugira uruhare mu kuyabungabunga no
kuyasangiza abandi mu buryo bw’ukuri.
Iki gikorwa cyasojwe hibutswa
abaryitabiriye ko inshingano zo kurinda amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
no kurwanya ingengabitekerezo yayo ari iza buri Munyarwanda, cyane cyane urubyiruko
rugomba gukomeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’urwango.
Mu butumwa bwasoje uwo muhango, Abaskuti bongeye gushimangira intego yabo igira iti: “Ubuskuti – Imbere Heza”, banibutsa ko gukomeza kwibuka ari imwe mu nzira zo kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro n’ubudaheranwa.












