Ikipe y’u Bwongereza yabonye itike ya 1/2 nyuma yo gutsinda Norway ibitego 2-1 mu gihe cy’inyongera. Lionel Messi n’ikipe ya Argentina na bo bageze muri iki cyiciro nyuma yo gutsinda Switzerland ibitego 3-1.
Nk’uko amategeko ya FIFA abiteganya, umusifuzi ntashobora kuyobora umukino urimo ikipe y’igihugu cye. Bityo, Oliver na Taylor ntibashobora kuyobora umukino wahuza u Bwongereza na Argentina muri 1/2 cyangwa umukino wa nyuma mu gihe u Bwongereza bwawugeramo.
Si ibyo gusa kandi, FIFA inabuza umusifuzi kuyobora umukino ufite ingaruka ku gihugu cye mu cyiciro gikurikiyeho. Ni yo mpamvu aba basifuzi badashobora kuyobora umukino wa 1/2 uzahuza Ubufaransa na Espagne, kuko uwawutsinda ashobora guhura n’u Bwongereza ku mukino wa nyuma.
Impamvu z’amateka hagati y’u Bwongereza na Argentina
Nubwo Argentina yatsinda u Bwongereza ikagera ku mukino wa nyuma, Oliver na Taylor ntibashobora kuwuyobora. Impamvu ni uko FIFA ifata umubano wa politiki n’amateka hagati y’u Bwongereza na Argentina nk’aho ushobora guteza impungenge mu itoranywa ry’abasifuzi.
Umuvugizi wa FIFA yemeje ko intambara ya Falklands yo mu mwaka wa 1982 iri mu bintu bifatwa nk’ibyumvikanwaho mu buryo bwihariye. Kubera iyo mpamvu, umusifuzi w’Umwongereza ntashobora kuyobora umukino urimo Argentina cyangwa umukino ufite ingaruka ku rugendo rwa Argentina mu irushanwa.
Iyi ngingo yari yaranakurikijwe mu Gikombe cy’Isi cya 2022, ubwo Oliver na Taylor batabonaga amahirwe yo kuyobora umukino wa nyuma kubera ko Argentina yari igeze muri uwo mukino.
Aba basifuzi bari bagaragaje urwego rwiza
Michael Oliver yari amaze kuyobora imikino ine muri iri rushanwa, irimo Ubuholandi na Sweden, Norway n’u Bufaransa, Canada na Morocco, ndetse n’umukino wa 1/4 wahuje Espagne Ububiligi.

Muri uwo mukino wa Espagne n’u Bubiligi, Oliver yagize akanya katoroshye ubwo yitambikaga mu buryo butunguranye Dani Olmo wa Espagne. Nyuma y’aho yasabye imbabazi anahagarika umukino kugira ngo ibintu bisubire mu buryo.

Anthony Taylor na we yari amaze kuyobora imikino irimo Yayoboye imikino yahuje Uzbekistan na Colombia, Senegal na Iraq, ndetse n’umukino wa 1/8 cy’irangiza wahuje Portugal na Espagne.
Nubwo aba basifuzi bari mu bakomeje kwitwara neza muri iri rushanwa kandi bari mu bahabwaga amahirwe yo kuyobora umukino wa nyuma, amategeko ya FIFA n’impamvu z’amateka byatumye batazakomeza kugira uruhare mu Gikombe cy’Isi.
Gukurwamo kwa Michael Oliver na Anthony Taylor ni igihombo ku basifuzi bo mu Bwongereza no kuri Premier League muri rusange. Ariko FIFA ishimangira ko aya mategeko agamije kubungabunga ubusugire, ubutabera n’icyizere mu mikino y’irushanwa rikomeye ku Isi.
