Aba
bombi bamaze imyaka irenga icumi bakundana, bakaba baranabyaranye abana. Nubwo
banyuze mu bihe bitandukanye by’imbogamizi mu mubano wabo, bakomeje kuwurinda
no kuwushyira imbere, ari na byo byatumye Weasel afata icyemezo cyo kuwushyira
ku mugaragaro binyuze mu bukwe.
Ikinyamakuru
Howwe.Ug cyo muri Uganda cyanditse ko Weasel yavuze ko ari gutegura ubukwe
budasanzwe, buhenze kandi bufite umwihariko ku buryo buri wese uzabutumirwamo
azagira ibihe bidasanzwe.
Yagize
ati: “Gushyingirwa n’umugore wanjye biri muri gahunda mfite. Si ubukwe busanzwe
cyangwa bworoheje; ngomba kubwitegura neza kandi nkatumira mwese. Ntabwo nshaka
ko hari uzagenda muri ‘bus’, tugomba kubatwara n’indege ya RwandAir. Mfite gahunda
nini, kandi ndamukunda cyane.”
Weasel
yakomeje avuga ko ubu bukwe buzabera mu Rwanda, igihugu cy’amavuko ya Sandra
Teta, aho yemeza ko azakorera abashyitsi bose ibishoboka byose kugira ngo
bazitabire mu buryo bwiza kandi bwihariye.
Abakunzi
babo, bamaze imyaka bakurikirana urugendo rw’urukundo rwabo. Benshi
bagaragaje ko bishimiye kuba bagiye kubona ubukwe bwari butegerejwe igihe
kinini, buzatuma urukundo rwabo rufata indi ntera ku mugaragaro.
Weasel
ni umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki wa Afurika
y’Iburasirazuba, cyane cyane mu gihugu cya Uganda, aho yamamaye mu njyana ya
Afrobeat na Dancehall.
Weasel
yinjiye mu muziki kinyamwuga mu myaka ya za 2000, ariko izina rye ryatangiye
kumenyekana cyane ubwo yifatanyaga na mugenzi we Moses Ssali uzwi nka Radio
(wari uzwi nka Mowzey Radio), bashinga itsinda ryaje kwamamara cyane rya Radio
and Weasel.
Iri
tsinda ryaje kuba ikimenyabose mu karere, rikundwa kubera indirimbo zifite
injyana zinyuranye zirimo urukundo, ubuzima busanzwe ndetse n’imibereho
y’urubyiruko.
Mu
ndirimbo zabamamarije harimo izakunzwe cyane nka “Bread and Butter”,
“Nakudata”, “Lwaki Onumya” n’izindi nyinshi zakunzwe mu bihugu bitandukanye byo
muri Afurika.
Weasel
na Radio bafatwaga nk’abahanzi bafite impano idasanzwe, aho Radio yari azwi
cyane mu kuririmba neza (vocals), mu gihe Weasel yagaragazaga ubuhanga mu
gutunganya injyana no kwandika indirimbo. Uyu mubano wabo watumye baba mu
bahanzi bakomeye mu muziki wa Uganda no mu karere.
Mu
2018, umuziki wa Weasel wahuye n’igihombo gikomeye nyuma y’urupfu rwa mugenzi
we Radio, witabye Imana azize ibikomere yakomerekeye mu mirwano. Ibi byateye
icyuho gikomeye mu itsinda ndetse no mu rugendo rw’umuziki rwa Weasel.
Nyuma
y’uru rupfu, Weasel yakomeje umuziki nk’umuhanzi ku giti cye, akomeza kubaka
izina rye no gusigasira umurage yari asangiye na Radio. Yasohoye indirimbo
zitandukanye ndetse akomeza gukorana n’abandi bahanzi bakomeye mu karere.
Mu
rugendo rwe nk’umuhanzi wigenga, Weasel yakomeje kugaragaza ko afite ubushobozi
bwo kwihagararaho, nubwo benshi bakomeje kumwibuka cyane mu bihe byiza bya
Radio and Weasel.
Uyu
muhanzi kandi yakomeje kugaragara mu bikorwa by’imyidagaduro bitandukanye,
harimo ibitaramo n’imikoranire n’abandi bahanzi, bigaragaza ko akiri umwe mu
bafite ijambo rikomeye mu muziki wa Uganda.
Uretse
umuziki, ubuzima bwe bwite bwagiye bukurikirwa cyane n’itangazamakuru, cyane
cyane ku mubano we na Sandra Teta, ari na wo uri kugana ku rwego rwo
gushyingirwa ku mugaragaro.
Uko
imyaka igenda ishira, Weasel akomeje kugaragaza ko ari umwe mu bahanzi bagize
uruhare mu gushyira umuziki wa Uganda ku ikarita y’Isi, ndetse akaba akomeje
urugendo rwe n’icyizere cyo gukomeza gukora ibihangano bishimisha abakunzi be.

Weasel
yatangaje ko ateganya ubukwe budasanzwe na Sandra Teta, aho yemeje ko azatwara
abashyitsi bose mu ndege ya RwandAir, akavuga ko afite imigambi minini
ishingiye ku rukundo akunda uyu mugore bamaze imyaka irenga icumi babana
