Abashoramari bo muri Aziya bagiye gushora miliyoni amagana z’amadolari mu mishinga ya Formula 1 mu Rwanda

Ubukungu - 22/10/2026 11:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Abashoramari bo muri Aziya bagiye gushora miliyoni amagana z’amadolari mu mishinga ya Formula 1 mu Rwanda

Ikigo Raffles Family Office cyo muri Aziya kirashaka gufasha gukusanya miliyoni amagana y’amadolari azashorwa mu mishinga itandukanye yo mu Rwanda, irimo ibikorwaremezo bizafasha igihugu kwakira isiganwa ry’imodoka rya Formula 1, kubaka amahoteli no guteza imbere ubukerarugendo.

Iki kigo gicunga kandi kigatanga inama ku mitungo y’imiryango ikize cyane, cyagiranye amasezerano n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), agamije kugeza amahirwe y’ishoramari ryo mu Rwanda ku bakiliya bacyo bo muri Aziya no muri Afurika.

Nk’uko Business Insider Africa yabitangaje ku wa 22 Ukwakira 2026, intego ni ugukusanya ayo mafaranga mu myaka iri imbere, hagamijwe gushyigikira imishinga y’iterambere u Rwanda rushaka gushyira mu bikorwa.

Ni mu gihe u Rwanda rukomeje imyiteguro yo kwakira isiganwa rya Formula 1, nyuma yo kugirana n’abaritegura amasezerano y’imyaka 10 azatuma iri rushanwa ngarukamwaka ryo ku rwego rw’isi ribera mu Rwanda mu ntangiriro z’imyaka ya 2030.

Raffles Family Office izahuza u Rwanda n’abashoramari bakize

Raffles Family Office ni ikigo gifite icyicaro gikuru muri Hong Kong na Singapore, gifasha imiryango ifite umutungo munini kuwucunga no gushaka amahirwe y’ishoramari.

Mu masezerano yagiranye na RDB, iki kigo kizajya kigeza ku bakiliya bacyo imishinga yo mu Rwanda bashobora gushoramo imari, hagamijwe gukurura amafaranga y’abikorera mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi mukuru wa Raffles Family Office, Chi Man Kwan, yavuze ko ubu bufatanye buzatuma abakiliya b’iki kigo babona amahirwe yo gusuzuma imishinga y’u Rwanda iri mu nzego zashyizwe imbere mu iterambere ry’ubukungu.

Kugeza ubu, nta mubare w’amafaranga buri mushoramari azatanga watangajwe, kandi nta masezerano yihariye agaragaza amafaranga yamaze kwemezwa kuri buri mushinga yatangajwe muri iyi raporo.

Chi Man Kwan, washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Raffles Family Office

Formula 1 n’ikibuga cy’indege cya Bugesera biri mu mishinga yitaweho

Mu mishinga ishobora kugeza ku bashoramari harimo ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, kubaka amahoteli, ibikorwa by’imyidagaduro, imitungo itimukanwa n’ibindi bikorwaremezo bizafasha mu kwakira abashyitsi.

Iyi mishinga ifitanye isano n’ahantu hatandukanye mu Rwanda, harimo Kigali, Bugesera na Musanze.

U Rwanda rwifuza ko kwakira ibirori mpuzamahanga nka Formula 1 byafasha kongera umubare w’abakerarugendo, gukurura abashoramari no guteza imbere ubucuruzi.

Gusa, kugira ngo irushanwa rya Formula 1 rishobore kwakira amakipe, abakinnyi, abafatanyabikorwa n’abafana baturutse mu bihugu bitandukanye, hakenewe ibikorwaremezo birenze umuhanda w’isiganwa.

Harimo amahoteli ahagije, ubwikorezi, serivisi z’abashyitsi, ibikorwa by’imyidagaduro n’ubushobozi bwo kwakira abagenzi benshi ku bibuga by’indege.

Ni muri urwo rwego, umushinga w’ikibuga cy’indege cya Bugesera n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo biri mu mahirwe Raffles Family Office ishaka kugeza ku bashoramari.

Ku wa 13 Ukwakira 2026, Formula 1 yatangaje ko yagiranye n’u Rwanda amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira isiganwa rya Grand Prix muri Afurika, rikazabera mu Rwanda mu ntangiriro za 2030.

Isiganwa riteganyijwe kubera ku muhanda wihariye uzubakwa i Bugesera, hafi y’ikibuga cy’indege gishya, nko mu birometero 40 uvuye mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhanda uzubakwa ku rwego rwa FIA Grade 1, ari rwo rwego rukenewe kugira ngo ikibuga cyemererwe kwakira isiganwa rya Formula 1.

Umushinga uri mu igenamigambi ryagutse ryiswe RISE Motordrome, rigamije guhuza siporo, ubukerarugendo, amahoteri, imyidagaduro n’ibikorwa by’ubucuruzi.

Ni ubwa mbere Formula 1 igiye kongera kugaruka muri Afurika kuva mu 1993, ubwo Grand Prix iheruka kubera ku mugabane wa Afurika yabereye muri Afurika y’Epfo.

Ubufatanye n’u Rwanda buje mu gihe Raffles Family Office iri kwagura ibikorwa byayo ku mugabane wa Afurika, igamije guhuza imiryango ikize yo muri Aziya n’amahirwe y’ishoramari yo muri Afurika.

Iki kigo cyafunguye ibiro  i Kigali muri 2026, mu rwego rwo kurushaho kwegera isoko ry’u Rwanda no guteza imbere ibikorwa byacyo kuri uyu mugabane.

Muri Nzeri 2026, cyashyizeho Jean de Dieu Uwihanganye, wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda ndetse akanahagararira igihugu muri Singapore, Australia na Nouvelle-Zélande, nk’umuyobozi ushinzwe amasoko ari gutera imbere no guteza imbere ubucuruzi.

Ubumenyi afite mu bikorwa remezo n’umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo muri Aziya bushobora gufasha iki kigo guhuza imishinga y’ishoramari n’abashoramari bashaka amahirwe mashya.

Abashoramari nibemera gushyira amafaranga muri iyo mishinga, bishobora gufasha mu kubaka ibikorwaremezo, guteza imbere amahoteli n’ubukerarugendo no gutanga amahirwe mashya y’akazi mu nzego zitandukanye.

Kwakira Formula 1 na byo bishobora kongera kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, bigakurura abashyitsi, inama mpuzamahanga n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...