Abantu bagirwa inama yo gushinga urugo bakiri bato bitewe n’ibyiza byinshi wafashwa n’uwo mwashakanye, by’umwihariko ku byishimo aguha iyo bigeze mu mabanga y’abakuru, dore ko iyo iki gikorwa kitagenda neza bisenya ingo nyinshi.
Abahanga bagaragaza ko iyo abashakanye badakora imibonano mpuzabitsina mu buryo bukwiye, bishobora gutera ingaruka zirimo guhungabana k’urugo, kwangirika kw’amarangamutima n’ubuzima bwo mu mutwe muri rusange, ndetse n’ibindi.
Gusa abahanga banagaragaza ko gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo mwashakanye ku buryo buhoraho, ari ibintu bifasha kugira ubwonko bukora neza ndetse butibagirwa cyane, ku ruhande rw’abagore.
Bigenda bite?
Nk’uko bitangazwa na Levitasclinic.com, imibonano mpuzabitsina ni igikorwa gikora cyane ku gice cy’ubwonko kitwa hippocampus, igice gishinzwe ibijyanye no kwiga ndetse no kwibuka.
Ikindi ni uko hormone zirekurwa mu gihe cy’iminonano mpuzabitsina zirimo izitwa prolactin zifasha mu ikorwa rya neurones ari nazo zifasha cya gice cya hippocampus twavuze haruguru. Ibi bikaba ari byo bifasha umuntu kutibagirwa cyane.
Prolactin kandi ntabwo zirekurwa mu mibonano mpuzabitsina gusa, ahubwo hari n’izirekurwa nyuma yayo, zifasha cyane mu ikorwa ry’utunyangingo dushya mu bwonko, akaba ari byo bifasha ubwonko gukora neza, bigatuma umuntu yibuka cyane.
Nubwo usanga ibi bitaba ku bagore gusa, gusa abahanga bagaragaza ko ku bagore ariho biba ku kigero cyo hejuru, ku buryo banzura ko imibonano mpuzabitsina ifasha abagore kugira ubwonko bwibuka.