Wowe n'uwo mwashakanye musangiye ubuzima bw'urugo rwanyu , muri make musangiye kuba mukundana kandi mwiyemeje gukundana mu byiza no mu bibi.
ESE NI IKI MUSABWA GUKORA NYUMA YO KUGIRANA INTONGANYA ?
1. Tuzisha umutima wawe.
Ikintu cyiza kuri wowe , ni uko nyuma y'intonganya zawe n'uwo mwashakanye, ugomba gutuza ndetse ukirinda uburakare.Iyo mukomeje kurakara ntabwo habaho kwiyunga no gukemura amakimbirane mufitanye.Ukwiriye kumenya ko mwashakanye mukundana bityo mugomba kwihanganirana.
2. Muhane umwanya.
Nibyiza ko abashakanye bahana umwanya uhagije bagakundana byukuri binyuze mu kubahana.Nibyo mwagiranye intonganya ariko buri wese akeneye umwanya uhagije kugira ngo yite ku rukundo rwanyu mwembi.
Ibi nimubikora igihe mwihaye kikarangira muzongera mwihuza, muganire.Bamwe bemeza ko ubu buryo bugoye kuko hari ubwo mushobora guhana umwanya bikarangira mwanganye burundu mukanatandukana kubera ibyo buri umwe yagiyemo cyangwa abo yateze amatwi muri icyo gihe, gusa ni uburyo bwemewe hagati y'abagiranye ibibazo babana nk'uko ikinyamakuru Afrinik.com dukesha iyi nkuru kibitangaza.
3. Gushakira hamwe ikibazo.
Abashakanye bagiranye ibibazo bakwiriye gushakira hamwe ikibazo bagiranye n'impamvu yacyo kugira ngo babashe kugikemura.
4. Tegera amatwi umukunzi wawe.
Nyuma yo kurebera hamwe ikibazo, murasabwa kwicara ugatera amatwi mugenzi wawe kugira ngo umenye neza uko yiyumva.Ni byiza ko uwo mukundana amenya uko wumva byarangira kugira ngo mubone uko mufata umwanzuro ubabereye.