Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nyakanga 2025, hirya
no hino mu Gihugu, hatangiye ibizamini bya Leta bisoza Icyiciro Rusange
n'icya Kabiri cy'amashuri yisumbuye. Ibi bizamini biri gukorerwa mu mashuri
1.595 hirya no hino mu Gihugu.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu Cyiciro Rusange, hiyandikishije abakandida 149.134 [abakobwa 82.412 n’abahungu 66.722], mu Cyiciro cya Kabiri, hiyandikishije 106.364 [101.081 biga mu mashuri asanzwe (abakobwa 55.435 n’abahungu 45.646) na 5.283 bigenga (abakobwa 3.382 n’abahungu 1.901) mu gihe abafite ubumuga ari 459 mu Cyiciro Rusange na 323 mu Cyiciro cya Kabiri.
Imibare y’abazakorera ibizamini bya Leta uyu mwaka yerekana izamuka rikomeye, aho biyongereyeho abarenga 33,000 ugereranyije n’umwaka w’amashuri wa 2023/2024. Muri aba higanjemo abakobwa benshi, ibintu bigaragaza intambwe nziza mu kwimakaza uburinganire mu burezi.
Ibi bizamini bya Leta bizasozwa ku wa 18 Nyakanga 2025.
Abanyeshuri basaga ibihumbi 250 batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange n'icya kabiri cy'amashuri yisumbuye