Ibi ni bimwe mu byo Umukuru w'Igihugu yagarutseho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano
irimo iraba ku nshuro ya 20 muri Kigali Convention Centre kuva kuri uyu wa Kane tariki
ya 05 Gashyantare kuzageza ku wa Gatanu tariki ya 06
Gashyantare 2026.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko kwemera kubaho kubera
abandi ari icyaha. Ati: ”Kugira ngo mwemere ko mwabaho kubera abandi ni icyaha tugomba kukigira icyaha. Ntabwo twaremwe n’abantu abo ari bo bose ntabo”.
Yavuze ko ibitagenda utabikosora neza mu gihe utumva aho uva, aho ujya n’icyo uri cyo.
Muri ayo mateka rero agenda agashingiramo ibintu byinshi, ku Rwanda
ngira ngo ni umwihariko, ku Isi yose ngira ngo ni twe dufite ibiteye gutyo
bikaze twifitiye ibibazo byacu ariko dufite n’ibibazo duterwa n’abandi”.
Kuri ibi bibazo u Rwanda ruterwa n’abandi, Perezida
Kagame yagarutse ku bibazo bya Congo ndetse yerekana ko Abarundi bahisemo kuba
impanga na Congo.
Ati: ”Reka mpere ku bibazo by’akarere turimo, muzi
ibibazo tumaranye imyaka bijyanye n’abaturanyi bo muri Congo ndetse rimwe na
rimwe hajyamo n’u Burundi. Ubundi uko nari mbizi mu mateka Abanyarwanda
n’Abarundi babita ko ari impanga. Ariko
Abarundi bo bahisemo kuvuga ngo ntabwo dushaka mwebwe ko tuba impanga dushaka
kuba impanga n’Abanya-Congo. Nta kibazo mfitanye nabyo ndabyemera ariko uko
kuba impanga cyane cyane kurimo politike mbi yo kwiyanga no kwanga abandi ibyo
bakabihuriraho”.
Perezida Kagame yavuze ko abivuze kenshi ko u Rwanda
atari rwo rwatangije intambara yo muri Congo ahubwo ko yaturutse ahandi ndetse
ko yahavuze bityo ko nta mpamvu yo kuhasubiramo.
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo u Rwanda rufite
muri Congo ari ikijyanye n’Interahamwe ziriyo na politike n’ingengabitekerezo
bishingiye kuri Jenoside.
Ati: ”Ikibazo u Rwanda rufite muri Congo kijyanye
n’Interahamwe ziri hariya na politike n’ingengabitekerezo bishingiye kuri
Jenoside kandi bagahora iteka batunga u Rwanda urutoki ngo turaje tubigenze
nk'uko twabigenje ubushize”.
Yavuze ko u Rwanda rwegekwaho ko ruri muri Congo
gushaka amabuye y’agaciro no gushaka kurwagura.
Impamvu zikaba nyinshi bakizihimba ariko bakanyura iruhande rw’ikibazo kimwe bazi nabo bagizemo uruhare kijyanye n’Interahamwe ziri hariya muri Congo. Interagamwe zatujwe, zahawe imbunda, zigirwa ingabo za Congo cyangwa se urundi ruhande barakorana".

Perezida Kagame yerekanye ko Abarundi bahisemo kuba Impanga na Congo basangira politike mbi yo kwiyanga no kwanga abandi


Perezida Kagame yavuze ko kwemera kubaho kubera abandi ari icyaha
Ni ku nshuro ya 20 habaye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano
