Ikigo cy’igihugu cy’Uburezi REB cyamenyesheje abarimu
bose ko igihe cyo gusabira kwimurwa kizatangira tariki 17 Kanama 2022, aho
hazakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa TMIS. Mu itangazo ryanyujijwe kuri
Tweet ya Rwanda Education Board (REB), rivuga ko abarimu bose bifuza kwimuka
bazatangira kubisaba tariki 17 Kanama 2022. Iri tangazo riragira riti
“REB iramenyesha abarimu bifuza gusaba ‘mutation’ ko
guhera ku wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022 uburyo bw’ikoranabuhanga (TMIS)
buzaba bufunguye kugira ngo batangire basabe. Amabwiriza arambuye ajyanye n’iki
gikorwa muzayamenyeshwa ku wa 2 tariki ya 16 Kanama 2022.
Ubusanzwe abarimu basaba kwimurwa ni abarezi batuye
kure y’ikigo bigishaho, cyangwa abandi bafite impamvu zumvikana. Mbere y’uko
hatekerezwa ku buryo bw’ikoranabuhanga, abarezi bakoreshaga uburyo bw’inyandiko
yagezwaga ku biro by’Akarere.