Abarimo Pallaso wo muri Uganda bavugishijwe n'amafoto ya Dj Pius aryamye ku kibero cy’inkumi nyinshi-AMAFOTO

Hanze - 21/09/2021 1:37 PM
Share:

Umwanditsi:

Abarimo Pallaso wo muri Uganda bavugishijwe n'amafoto ya Dj Pius aryamye ku kibero cy’inkumi nyinshi-AMAFOTO

Abantu benshi barimo umuhanzi Pallaso uvukana na Jose Chameleone bo mu gihugu cya Uganda, bacitse ururondogoro bitewe n’amafoto ya Dj Pius wagaragaye aryame ku kibero cy’abakobwa benshi yashyize ahagaragara.

Ni amafoto abiri umuhanzi Dj Pius yashyize kuri konti ye ya instagram amugaragaza ari kumwe n’inkumi nyinshi ndetse umutwe we yawushyize ku kimero cy’umwe mu bakobwa baryamanye ndetse nabo bamwiyegamijeho. 

Aba bose bagaragara kuri aya mafoto, baba bambaye imyenda y’umukara cyane ndetse hari n’aho baryamye ari ahantu h’umukara bigaragaza ko ari nk’amashusho bari gufata y’indirimbo Dj Pius agiye gusohora.

Dj Pius mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda yavuze ko ari gutegurira abakunzi be ibintu bishya cyane birimo n’indirimbo aherutse gukorana na Roberto wo muri Zambia dore ko ari n'aho akubutse.


Nyuma yo gushyira ayo mafoto hanze abantu benshi barimo abahanzi batandukanye, abanyamakuru ndetse n’abakunzi b’uyu muhanzi batangariye ayo mafoto ndetse bamwe bagenda batanga ibitekerezo bitandukanye kuri ayo mafoto.

Umuhanzi Jules Sentore wanyujije ubutumwa ku Instagram ya Dj Pius akimara kubona ayo mafoto yagize ati "Ndumva narira, Dj Pius ndaje ntange ikirego ahantu".

Umunyamakuru Ally Soudy nawe yanditse agira ati: ’’Ikigiye kuvamo ni cyo njye kinteye ubwoba pe. Nyuma ye hariho n’abandi benshi batandukanye barimo Yago, Kimenyi Yves, Alliah Cool n’abandi.


Abahanzi benshi bagiye batangarira ayo mafoto kandi barimo Pallasso wo mu gihugu cya Uganda nawe wanditse ashyiraho utumenyetso tubiri tw’umuriro.

Dj Pius aheruka gusohora indirimbo mu mezi icumi ashyize, iyo aheruka ni Ubushyuhe Remix imaze kurebwa n’ibihumbi birenga 250 aherutse kubwira InyaRwanda.com ko hari ibyo ari gutegurira abakunzi be.


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA DJ PIUS


Abarimo Pallaso batangariye amafoto ya Dj Pius aryamye nkumi



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...