Akarere ka Musanze ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru kashyizweho n’Itegeko Náµ’ 29/2005 ryo kuwa 23 Ukuboza 2005, rishyiraho kandi rigenga Inzego z’Imitegekere y’Igihugu.
Akarere ka Musanze gakomoka ku cyahoze ari Umujyi wa Ruhengeri,
Akarere ka Mutobo, Akarere ka Kinigi, Imirenge 14 y’icyahoze ari Akarere ka
Bugarura n’Imirenge 3 y’icyahoze ari Akarere ka Bukamba.
Ni kamwe mu turere
twabereyemo ibitaramo by’umuziki bikomeye nka Primus Guma Guma Super Stars n’ibindi, ndetse haberaga ijonjora rya Nyampinga w’u Rwanda.
Ni akarere kazwi cyane mu
Rwanda, ahanini binaturutse ku kuba ari yo nzira ba mukerarugendo bifashisha basura ibyiza bitatse u Rwanda n’ibindi.
Kuri ubu uruganda rwa
Skol ruratangaza ko rukomeje ibitaramo bizagera mu Ntara zitandukanye z’u
Rwanda bizwi nka ‘Nyega Nyega’, hagamijwe kumenyekanisha ikinyobwa cya Skol
Lager.
Ibi bitaramo bizabera mu
Mujyi wa Musanze ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023 no ku wa Gatandatu tariki
25 Werurwe 2023, guhera saa cyenda z’amanywa kuri sitade Ubworoherane.
Byatumiwemo Orchestre
Impala, umuhanzikazi Marina, Bushali, Papa Cyangwe ndetse na Mr Kagame.
Ibi bitaramo bigiye
kubera i Musanze, nyuma y’uko aba bahanzi batanze ibyishimo ku baturage bo mu
Karere ka Muhanga mu byumweru bibiri bishize.
Mu baririmbiye i Muhanga ntabwo Marina arimo kubera ko atari kuri gahunda. Yanditse kuri konti ya Instagram ateguza abafana be n’abakunzi be kutazacikwa n’iki gitaramo. Kwinjira muri ibi bitaramo, usabwa kugura Skol Lager 2 ku mafaranga 1000 Frw.

Ibitaramo bya SKOL bigiye gukomereza i Musanze nyuma yo kuva i Muhanga

Marina uzwi mu ndirimbo nka 'Ni wowe', 'Ok' yakoranye na Li John ategerejwe mu Karere ka Musanze 
Impala nazo ziri mu bagiye kuririmbira i Musanze
Umuririmbyi Munyanshoza
Dieudonné wamenyekanye nka Mibirizi agiye kongera gutaramira abakunzi be 
Joselyne, umwe mu
bahanzikazi babarizwa muri Orchestre Impala-Ibyishimo byari byose kuri we ubwo bataramiraga i Muhanga mu bitaramo bya Skol
Umuraperi Papa Cyangwe
yifashishije indirimbo ze zakunzwe yacanye umucyo i Muhanga mu gitaramo giheruka
Umuhanzi Mr Kagame,
byageze aho yikura umwenda wo hejuru yari yambaye ubwo yari ku rubyiniro i
Muhanga 
Ibi bitaramo bigamije
kumenyekanisha birushijeho inzoga ya Skol Lager 


Bushali imbere y'abakunzi
be mu Karere ka Muhanga 


Ibi bitaramo bihuza abantu banyuranye, binyuze mu kubegereza ibinyobwa bya SKOL





