Abarimo Lauryn Hill, Rema na Bien Baraza bahurijwe muri Walker Town Concert muri Kenya

Imyidagaduro - 20/09/2024 6:18 PM
Share:
Abarimo Lauryn Hill, Rema na Bien Baraza bahurijwe muri Walker Town Concert muri Kenya

Umuraperi w’umunyamerika, Lauryn Hill ategerejwe mu bitaramo bya Walker Town bigiye kuba ku nshuro ya Kabiri muri Kenya aho azahurira ku rubyiniro n’ibyamamare mu muziki wa Afurika n’u Bwongereza.

Guhera tariki ya 28 kugera 29 Nzeri, 2024 muri Nairobi hategerejwe ibitaramo byihariye byatumiwemo ibyamamare bitandukanye.

Muri byo harimo Lauryn yamamaye mu itsinda rya Fugees,  azahurira muri ibi bitaramo n’umuraperi w’umunya-Kenya, Nyashinski, umuraperi wo mu Bwongereza ArrDee, Rema na Bien wo muri Sauti Sol.

Lauryn Hill bukaba atari ubwa mbere azaba ageze muri Kenya nk'uko yabigangaje agira ati "Ubwa mbere nza muri Nairobi narintwite imfura yanjye, Zion. Nishimiye kuza kugirana ibihe byiza by’umuziki n’abanya-Kenya."

Uyu mugore yatangiye kwamamara muri Afurika mu myaka yaza 1996  ubwo indirimbo ya Fugees yifashishwaga muri filime mbarankuru, igaruka ku mukino w’amateka wa Muhammad Ali na George Foreman wabereye muri Zaire.

Yaje ariko gutangira gukora nk’umuhanzi ku giti cye maze Album ya mbere yashyize hanze, imuhesha ibihembo bigera muri bitanu muri Grammy, ibi byahise bishimangira ubukaka bwe muri Hip Hop na R&B.

Ibi bitaramo mu mwaka wa 2023 byari byatumiwemo Tiwa Savage, Fally Ipupa na TxC, byitabirwe n’ibihumbi by’abakunzi b’umuziki.Laury Hill azatarama ku munsi usoza ibi bitaramo bizamara iminsi ibiri muri Kenya Rema, Bien Aime Baraza na Arrdee bazafungura ibi bitaramo byitezweho gutanga umunezero udasanzwe 

 

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...