Abarimo Element, Kevin Kade, Alyn Sano, Riderman bategerejwe mu iserukiramuco i Huye

Imyidagaduro - 13/02/2026 7:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Abarimo Element, Kevin Kade, Alyn Sano, Riderman bategerejwe mu iserukiramuco i Huye

Mu gihe umuziki n’andi mashami y’ubuhanzi bikomeje kwaguka mu Rwanda, abahanzi barimo Element, Christopher, Kevin Kade, Alyn Sano, na Riderman bari mu batangajwe bazaririmba mu iserukiramuco rya “Siga Arts Festival” ritegurwa n’umusizi Rumaga.

Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere, rizabera mu Karere ka Huye kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Werurwe, rikazajya riba ngaruka mwaka ndetse rikazenguruka igihugu. Uyu mwaka w’itangiriro, ibikorwa byose bizabera i Huye, mu rwego rwo guha agaciro aka karere gafatwa nk’igicumbi cy’amateka n’umuco w’u Rwanda.

Kwamamaza abahanzi bazaririmba byamaze gutuma benshi batangira kwitegura ibirori. Element, umaze kwigaragaza cyane mu njyana ya Afro na R&B, ategerejwe ku rubyiniro azanye imbaraga ze zidasanzwe mu gususurutsa abakunzi b’umuziki.

Christopher, uri mu bahanzi bafite amateka akomeye mu muziki nyarwanda, na we azaba ari mu bazasusurutsa abazitabira iri serukiramuco, aho biteganyijwe ko azaririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane.

Bwiza, umwe mu bahanzikazi bagezweho kandi bakurura imbaga y’urubyiruko, azaba ahagarariye imbaraga z’abagore mu muziki cyo kimwe na Alyn Sano. Ni mu gihe Riderman, umwe mu baraperi bafite izina rikomeye mu Rwanda, azaba agaragaza ko Hip Hop nyarwanda ikomeje kugira ijambo rikomeye ku rubyiniro.

Uretse aba, ku rutonde hagaragaraho n’abandi bahanzi n’amatsinda y’imyidagaduro n’urwenya, bigaragaza ko iri serukiramuco ritagamije umuziki gusa, ahubwo ari urubuga ruhuriza hamwe ingeri zitandukanye z’ubuhanzi nserukarubuga.

Ku rutonde rw’abandi bahanzi n’abanyarwenya bazasusurutsa abazitabira hariho kandi: Rumaga Junior, Massamba Intore, Kevin Kade, Christopher Muneza, Juno Kizigenza, Mani Martin, Titi Brown, Fally Merci, Rusine, Jules Sentore, Diez, Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, Dola, Bwiza, Ibyanzu (itsinda), abanyarwenya ba Gen Z Comedy n’abandi,

Iserukiramuco rigamije kurenga imyidagaduro

Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, Rumaga yasobanuye ko Siga Arts Festival igamije guhuriza hamwe abahanzi b’ingeri zitandukanye zirimo ubusizi, umuziki, imbyino, ikinamico n’ibindi, hagamijwe gusangira no kwizihiza ubuhanzi nk’umusingi w’umuco n’iterambere.

Yavuze ko buri mwaka iri serukiramuco rizajya ritangirira i Huye, rikamara iminsi itatu, rikazajya risozwa ku ya 21 Werurwe, umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuhanzi. Gusa ibikorwa bishobora kuzajya bizenguruka n’utundi turere, mu rwego rwo kwegera abaturage benshi kurushaho.

Ati: “Ni iserukiramuco rizajya rizenguruka igihugu, ariko Huye ni ho rizajya ritangirira. Turashaka ko ubuhanzi buva mu nzu z’imyidagaduro gusa bukagera no mu baturage bose.”

Intambwe nshya mu guteza imbere ubuhanzi

Siga Arts Festival ije yiyongera ku bindi bikorwa bigamije gushyigikira impano z’abahanzi no kubaha urubuga rwo kwigaragaza. Kuba ritangiriye mu Ntara y’Amajyepfo byitezweho gufasha urubyiruko rwaho kubona amahirwe yo kwegera abahanzi bakunzwe no kwigira kuri bo.

Iri serukiramuco ritegerejwe nk’intambwe ikomeye mu kubaka urubuga ruhoraho rw’ubuhanzi, aho impano zitandukanye zizajya zigaragazwa, zigahabwa agaciro, kandi zigafasha mu gukomeza kubaka isura y’u Rwanda nk’igihugu giha umuco n’ubuhanzi umwanya ukwiye.

Abakunzi b’umuziki n’ubuhanzi muri rusange biteze iminsi itatu yuzuye ibyishimo, kwishimira impano z’abahanzi no gusangira indangagaciro z’umuco nyarwanda i Huye.

Element, Christopher, Bwiza, Riderman na bagenzi babo barimo Massamba Intore, Kevin Kade, Juno Kizigenza na Jules Sentore bategerejwe gususurutsa abazitabira Siga Arts Festival izabera i Huye kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Werurwe 2026

KANDA HANO UREBE UMUSIZI RUMAGA ASOBANUYE BIRAMBUYE IBY'ISERUKIRAMUCO YATEGUYE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...