Abakinnyi muri filimi nyarwanda barimo Digidigi,Marigarita,Mama
Cava,ndetse na Ndimbati, bagiye kwitabira igitaramo iki gitaramo kizarebamo kwizirwa binyuze mu ndirimbo no gukina amafilime mu rwego rwo kwidagadura
no kwagura ubushuti hagati yabo no gusabana.
We love Musika ni itsinda ry’abaririmbyi rigizwe n’abantu babiri aribo Lino G na Bado Bado,bakaba bamwe mu bazitabira ibi bitaramo.
Ibi bitaramo bizamara iminsi ibiri byiswe “Pharmacie de la Stress ", biteganijwe ko bizahuza abantu batandukanye barimo
abahanzi, abakinnyi b’amafilime n'abandi,bagashimisha abakunzi b’ibihangano byabo
babakurikira umunsi ku munsi.
Ku ya 26 Kanama 2023 ni bwo hazatangira igitaramo cya
mbere,kikabera i Muyinga ahazwi nka Stead Mark Garden kwa Banco guhera 6 PM,hagasoza igitaramo kizaba kuya 27
Kanama 2023 i Gitega ahazwi nka Mystic.
Bamwe mu bakinnyi ba filime muri Papa Cava batumiwe
batangaje ko, batatumiwe nk’itsinda, ahubwo ko buri wese yatumiwe ku giti cye ariko bakaba bashimishijwe no kuba bamwe mu bahawe ubutumire kandi ko biteze ibyishimo
bazagirira mu Gihugu cy’u Burundi.
Umwe mu bakinnyi bakina muri Papa Cava Digidigi yagize ati "Ni ibyishimo kuri twe,kuba twahabwa ubutumire kugira ngo twifatanye na bagenzi bacu kwishimana,kandi ni inzira yo kwagura ubushuti hagati y'Ibihugu byombi"
