Ni urugendo rwateguwe na Mashariki Arts Academy ku bufatanye
na Hattiloo Theatre, ikigo kizobereye mu ikinamico giherereye i Memphis, muri
Leta ya Tennessee muri Amerika.
Abanyarwanda bane bagize iri tsinda ni Mugisha Emmanuel uzwi
nka Clapton Kibonge, umuhanzi akaba n’umunyeshuri wa Mashariki Arts Academy;
Simon Iyarwema, umunyamwuga mu bijyanye n’ubuhanzi, filime, ibikorwa by’umuco,
gutoranya abakinnyi no gutegura ibirori; Nahimana Clémence uzwi nka Feruje na
Shenge, Producer, Director akaba n’umukinnyi wa filime ndetse umwe mu banditsi
b’ikinamico Musekeweya; ndetse na Shyaka A. Adolphe,
umucuranzi wa Guitar.
Aba banyamwuga bagiye muri Amerika mu ijoro ryo kuri uyu wa
Gatanu tariki 2 Ukwakira 2026, mu rwego rwo kwihugura, kungurana ubumenyi no
gukorana n’abakora umwuga w’ikinamico muri Amerika.
Kuba aba bahanzi bagiye muri Amerika ntabwo ari ukugira ngo
bahabwe amahugurwa gusa. Intego nyamukuru y’uru rugendo ni ukubongerera
ubushobozi ku buryo nibagaruka mu Rwanda bazashobora no gusangiza abandi ibyo
bazaba bize.
Muri gahunda yabo i Memphis, bazahura n’abanyamwuga bo mu
rwego rw’ikinamico muri Amerika, bakorane na bo ndetse banagaragaze ibikorwa
byabo.
Ibi bizabaha amahirwe yo kubona uko uru ruganda rukora
ahandi, kumenya uburyo ibikorwa by’ikinamico bitegurwa no kwagura imyumvire ku
bijyanye no guhanga, gukina no gutunganya ibikorwa by’ubuhanzi.
Clapton Kibonge, umwe mu bagize iri tsinda, yabwiye
InyaRwanda ko ari urugendo abona nk’amahirwe yo kongera ku bumenyi afite, ariko
kandi ko ibyo azahakura atifuza ko bizamugumaho wenyine.
Ati: “Nizeye neza ko ubumenyi nzahakura, nanjye ngomba
gushaka uburyo ngomba kubusangiza abandi batagize amahirwe yo kujya kubyiga.
Ikindi, buriya impano ni nziza cyane, ariko buriya impano isaba n’ubumenyi.”
Yakomeje avuga ko kuba umuntu afite impano bidahagije, kuko
kuyibyaza umusaruro bisaba no kuyongerera ubumenyi.
Ati: “Benshi banzi nkina filime bakishima, ariko kwiga ni
cyo kintu cyonyine gishobora kubyara inyungu mu gihe cy’umwaka.”
Nahimana Clémence wamamaye nka Feruje na Shenge, we abona
uru rugendo nk’amahirwe yo kurushaho guteza imbere ibyo Abanyarwanda basanzwe
bakora mu bijyanye n’umuco n’ikinamico.
Feruje azwi cyane nk’umwe mu bantu bamaze igihe mu bikorwa
by’ikinamico, filime no gutunganya ibihangano, ndetse akaba umwe mu banditsi ba
Musekeweya, ikinamico y’uruhererekane yo kuri Radiyo yamenyekanye cyane mu
Rwanda no mu bikorwa bigamije kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.
Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko nubwo bagiye kwiga
ibintu biri mu byo basanzwe bakora, biteguye no kwerekana ubunararibonye
n’ibikorwa byabo.
Ati: “Twiteguye kwiga n’ubwo ari uruganda rw’umuco
dusanzwemo, ariko kandi twiteguye no kuzerekana ibyo dukora.”
Yavuze ko icy’ingenzi kuri uru rugendo ari uko
rutazagarukira ku mahugurwa gusa, ahubwo rushobora gutuma habaho ubufatanye
burambye hagati y’abakora mu rwego rw’ikinamico mu Rwanda no muri Amerika.
Ati: “Ni ubufatanye buzagaragaza ikintu gikomeye, kuko
urumva tugiye kwiga, dukorereyo, nibirangira nabo bazaza nabo bagaragaza ibyo
bakora, baze babikorere hano mu Rwanda.”
Uru rugendo kandi rushobora kuba intangiriro y’ubundi
bufatanye hagati ya Mashariki Arts Academy na Hattiloo Theatre.
Nyuma y’iyi gahunda, impande zombi zifuza ko itsinda
ry’abakora mu ikinamico riturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryazaza mu
Rwanda gukorana n’aba Banyarwanda, ndetse bakazafatanya gutegura igikorwa
kizagaragara mu Mashariki African Film Festival.
Ni gahunda ishobora gutuma ubumenyi buhererekanywa mu mpande
zombi, aho Abanyarwanda batazaguma ku kuba abagiye kwiga gusa, ahubwo bakagira
n’umwanya wo gusangiza abandi ibyo bamaze kugeraho.
Ku rundi ruhande, abanyamwuga b’Abanyamerika bazagira
amahirwe yo kumenya no gukorana n’abahanzi b’Abanyarwanda, bakamenya umwihariko
w’umuco n’uburyo inkuru z’Abanyarwanda zivugwa binyuze mu ikinamico.
Mashariki Arts Academy ivuga ko uru rugendo ari igice
cy’umurongo wo guteza imbere umwuga w’ubuhanzi binyuze mu mahugurwa, ubufatanye
mpuzamahanga no guhererekanya ubumenyi.
Kuri aba bahanzi bane, kuba bagiye mu mahugurwa nk’aya
bishobora kubafasha kubona ubundi buryo bwo gukora umwuga wabo, ariko icyitezwe
ni uko ubumenyi bazakura muri Amerika butazagarukira kuri bo.
Ni muri urwo rwego Clapton Kibonge ashimangira ko azashaka
uko ibyo aziga bizagera no ku bandi batagize amahirwe yo kujya muri uru
rugendo.
Ibi bishobora gutuma gahunda itaba iy’abantu bane gusa,
ahubwo ikagira uruhare mu kongera ubushobozi bw’abakora mu bijyanye n’ikinamico
n’ubundi buhanzi mu Rwanda.
Uru rugendo kandi rugaragaza uburyo ubuhanzi bushobora kuba
inzira yo guhuza abantu n’ibihugu, atari mu kwidagadura gusa ahubwo no mu
guhererekanya ubumenyi n’umuco.
Mashariki Arts Academy na Hattiloo Theatre bafite intego yo
gushyiraho umubano uzakomeza no nyuma y’uru rugendo, ku buryo ibikorwa
by’ikinamico byakomeza guhuza abahanzi bo mu Rwanda n’abo muri Amerika.
Ku ruhande rw’Abanyarwanda bagiye muri Memphis, urugendo ni
umwanya wo kwiga no kwagura ubumenyi; ariko ku ruhande rw’uruganda
rw’imyidagaduro mu Rwanda, ni amahirwe yo gukomeza kubaka ubushobozi
bw’abahanzi no gushaka amasoko n’ubufatanye hanze y’igihugu.
Ni muri uwo murongo Clapton Kibonge na Feruje n’abo bari
kumwe bagiye muri Amerika, aho biteganyijwe ko bazahava bafite ubumenyi bushya,
ubunararibonye ndetse n’imikoranire mishya ishobora gukomeza gutanga umusaruro
mu Rwanda.


Abagize itsinda ry’Abanyarwanda baziga banakorere hamwe
n’abanyamwuga b’Abanyamerika, mu rwego rwo kuzagaruka mu Rwanda bagasangira ubumenyi
n’abandi bakora mu bijyanye n’ikinamico
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CLAPTON MBERE YO KWEREKEZA MURI AMERIKA
