Abarimo Clapton na ‘Feruje’ bagiye muri Amerika kwiga Ikinamico (VIDEO)

Imyidagaduro - 02/10/2026 9:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Abarimo Clapton na ‘Feruje’ bagiye muri Amerika kwiga Ikinamico (VIDEO)

Abanyarwanda bakora mu ruganda rw’imyidagaduro n’umuco bakomeje gushakirwa amahirwe yo kwagura ubumenyi no gukorana n’abanyamwuga bo mu bindi bihugu, aho kuri iyi nshuro abahanzi bane bagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rugendo rugamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’ikinamico.

Ni urugendo rwateguwe na Mashariki Arts Academy ku bufatanye na Hattiloo Theatre, ikigo kizobereye mu ikinamico giherereye i Memphis, muri Leta ya Tennessee muri Amerika.

Abanyarwanda bane bagize iri tsinda ni Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge, umuhanzi akaba n’umunyeshuri wa Mashariki Arts Academy; Simon Iyarwema, umunyamwuga mu bijyanye n’ubuhanzi, filime, ibikorwa by’umuco, gutoranya abakinnyi no gutegura ibirori; Nahimana Clémence uzwi nka Feruje na Shenge, Producer, Director akaba n’umukinnyi wa filime ndetse umwe mu banditsi b’ikinamico Musekeweya; ndetse na Shyaka A. Adolphe, umucuranzi wa Guitar.

Aba banyamwuga bagiye muri Amerika mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukwakira 2026, mu rwego rwo kwihugura, kungurana ubumenyi no gukorana n’abakora umwuga w’ikinamico muri Amerika.

Kuba aba bahanzi bagiye muri Amerika ntabwo ari ukugira ngo bahabwe amahugurwa gusa. Intego nyamukuru y’uru rugendo ni ukubongerera ubushobozi ku buryo nibagaruka mu Rwanda bazashobora no gusangiza abandi ibyo bazaba bize.

Muri gahunda yabo i Memphis, bazahura n’abanyamwuga bo mu rwego rw’ikinamico muri Amerika, bakorane na bo ndetse banagaragaze ibikorwa byabo.

Ibi bizabaha amahirwe yo kubona uko uru ruganda rukora ahandi, kumenya uburyo ibikorwa by’ikinamico bitegurwa no kwagura imyumvire ku bijyanye no guhanga, gukina no gutunganya ibikorwa by’ubuhanzi.

Clapton Kibonge, umwe mu bagize iri tsinda, yabwiye InyaRwanda ko ari urugendo abona nk’amahirwe yo kongera ku bumenyi afite, ariko kandi ko ibyo azahakura atifuza ko bizamugumaho wenyine.

Ati: “Nizeye neza ko ubumenyi nzahakura, nanjye ngomba gushaka uburyo ngomba kubusangiza abandi batagize amahirwe yo kujya kubyiga. Ikindi, buriya impano ni nziza cyane, ariko buriya impano isaba n’ubumenyi.”

Yakomeje avuga ko kuba umuntu afite impano bidahagije, kuko kuyibyaza umusaruro bisaba no kuyongerera ubumenyi.

Ati: “Benshi banzi nkina filime bakishima, ariko kwiga ni cyo kintu cyonyine gishobora kubyara inyungu mu gihe cy’umwaka.”

Nahimana Clémence wamamaye nka Feruje na Shenge, we abona uru rugendo nk’amahirwe yo kurushaho guteza imbere ibyo Abanyarwanda basanzwe bakora mu bijyanye n’umuco n’ikinamico.

Feruje azwi cyane nk’umwe mu bantu bamaze igihe mu bikorwa by’ikinamico, filime no gutunganya ibihangano, ndetse akaba umwe mu banditsi ba Musekeweya, ikinamico y’uruhererekane yo kuri Radiyo yamenyekanye cyane mu Rwanda no mu bikorwa bigamije kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko nubwo bagiye kwiga ibintu biri mu byo basanzwe bakora, biteguye no kwerekana ubunararibonye n’ibikorwa byabo.

Ati: “Twiteguye kwiga n’ubwo ari uruganda rw’umuco dusanzwemo, ariko kandi twiteguye no kuzerekana ibyo dukora.”

Yavuze ko icy’ingenzi kuri uru rugendo ari uko rutazagarukira ku mahugurwa gusa, ahubwo rushobora gutuma habaho ubufatanye burambye hagati y’abakora mu rwego rw’ikinamico mu Rwanda no muri Amerika.

Ati: “Ni ubufatanye buzagaragaza ikintu gikomeye, kuko urumva tugiye kwiga, dukorereyo, nibirangira nabo bazaza nabo bagaragaza ibyo bakora, baze babikorere hano mu Rwanda.”

Uru rugendo kandi rushobora kuba intangiriro y’ubundi bufatanye hagati ya Mashariki Arts Academy na Hattiloo Theatre.

Nyuma y’iyi gahunda, impande zombi zifuza ko itsinda ry’abakora mu ikinamico riturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryazaza mu Rwanda gukorana n’aba Banyarwanda, ndetse bakazafatanya gutegura igikorwa kizagaragara mu Mashariki African Film Festival.

Ni gahunda ishobora gutuma ubumenyi buhererekanywa mu mpande zombi, aho Abanyarwanda batazaguma ku kuba abagiye kwiga gusa, ahubwo bakagira n’umwanya wo gusangiza abandi ibyo bamaze kugeraho.

Ku rundi ruhande, abanyamwuga b’Abanyamerika bazagira amahirwe yo kumenya no gukorana n’abahanzi b’Abanyarwanda, bakamenya umwihariko w’umuco n’uburyo inkuru z’Abanyarwanda zivugwa binyuze mu ikinamico.

Mashariki Arts Academy ivuga ko uru rugendo ari igice cy’umurongo wo guteza imbere umwuga w’ubuhanzi binyuze mu mahugurwa, ubufatanye mpuzamahanga no guhererekanya ubumenyi.

Kuri aba bahanzi bane, kuba bagiye mu mahugurwa nk’aya bishobora kubafasha kubona ubundi buryo bwo gukora umwuga wabo, ariko icyitezwe ni uko ubumenyi bazakura muri Amerika butazagarukira kuri bo.

Ni muri urwo rwego Clapton Kibonge ashimangira ko azashaka uko ibyo aziga bizagera no ku bandi batagize amahirwe yo kujya muri uru rugendo.

Ibi bishobora gutuma gahunda itaba iy’abantu bane gusa, ahubwo ikagira uruhare mu kongera ubushobozi bw’abakora mu bijyanye n’ikinamico n’ubundi buhanzi mu Rwanda.

Uru rugendo kandi rugaragaza uburyo ubuhanzi bushobora kuba inzira yo guhuza abantu n’ibihugu, atari mu kwidagadura gusa ahubwo no mu guhererekanya ubumenyi n’umuco.

Mashariki Arts Academy na Hattiloo Theatre bafite intego yo gushyiraho umubano uzakomeza no nyuma y’uru rugendo, ku buryo ibikorwa by’ikinamico byakomeza guhuza abahanzi bo mu Rwanda n’abo muri Amerika.

Ku ruhande rw’Abanyarwanda bagiye muri Memphis, urugendo ni umwanya wo kwiga no kwagura ubumenyi; ariko ku ruhande rw’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, ni amahirwe yo gukomeza kubaka ubushobozi bw’abahanzi no gushaka amasoko n’ubufatanye hanze y’igihugu.

Ni muri uwo murongo Clapton Kibonge na Feruje n’abo bari kumwe bagiye muri Amerika, aho biteganyijwe ko bazahava bafite ubumenyi bushya, ubunararibonye ndetse n’imikoranire mishya ishobora gukomeza gutanga umusaruro mu Rwanda.

Clapton Kibonge, Feruje n’abandi bahanzi babiri bagize itsinda ry’Abanyarwanda ryerekeje i Memphis muri Amerika mu rugendo rwo kwihugura mu bijyanye n’ikinamico no kungurana ubumenyi n’abanyamwuga bo muri Amerika


Abagize itsinda ry’Abanyarwanda baziga banakorere hamwe n’abanyamwuga b’Abanyamerika, mu rwego rwo kuzagaruka mu Rwanda bagasangira ubumenyi n’abandi bakora mu bijyanye n’ikinamico


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CLAPTON MBERE YO KWEREKEZA MURI AMERIKA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...