Abarimo Barafinda na Muchoma bakatiwe iminsi 30 y’agateganyo

Imyidagaduro - 25/02/2026 11:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Abarimo Barafinda na Muchoma bakatiwe iminsi 30 y’agateganyo

Nyuma yo kuburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha bacyekwaho birimo gutangaza amakuru y’ibihuha bakoresheje imbuga nkoranyambaga, urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko abacyekwaho ibyo byaha bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Aba, Mazimpaka Patrick,Nizeyimana Didier, Barafinda Fred Sekikubo, Japhet Nkeramihigo na Tumukunde alias Fitboy Djuma baburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku wa 19 Gashyantare 2026 mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu rubanza rwaburanishirijwe mu muhezo ku bw'inyungu z’urukiko n’umutekano w’Igihugu.

Ubushinjacyaha burega buvuga ko mu bihe bitandukanye, Barafinda Sekikubo Fred afatanyije na Mazimpaka Patrick, Nkeramihigo Japhet bahuje umugambi wo kujya bakorana ibiganiro bakabitambutsa ku miyoboro ya Youtube bagamije gutangaza amakuru y’ibihuha, bagamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, bagatizwa umurindi n’abaterankunga bo hanze bumva kandi bakunda ibyo bavuga muri ibyo biganiro.

Bumvikanye kujya bakorana ibiganiro bakabitambutsa ku miyoboro ya YouTube yabo yitwa Umurwa Live Tv, Ndasiganwa Tv na Saneza TV, ndetse bumvikana inshingano za buri wese mu gutegura ibyo biganiro, kubishyira ku miyoboro ya Youtube ndetse no kugabana inyungu ziva muri ibyo biganiro (amafaranga ava mubyo bita views).

Patrick Mazimpaka yafashe inshingano zo kuba umunyamakuru (moderator), Nkeramihigo Japhet yiha inshingano zo gufata amashusho (Cameraman) no gushyira ibiganiro yafashe kumiyoboro ya Youtube naho Barafinda Sekikubo Fred we afata inshingano zo kuba umutumirwa muri buri kiganiro akajya asubiza ku ngingo zitandukanye babaga bateguriye hamwe.

Barafinda Sekikubo Fred watumirwaga akaza akabazwa ibibazo agasubiza uko babipanze, yumvikanye mu mvugo ye avuga ati “muri make America ikungahaye kuma Dollar, Congo ikungahaye ku mabuye y’agaciro n’ibindi,u Rwanda rukungahaye ku bwicanyi”.

Iki kiganiro kimaze gukorwa cyashyizwe kumiyoboro ya youtube yitwa Saneza Tv, Umurwa Live Tv na Ndasiganwa Tv, ndetse nyuma yo gushyirwaho abantu batandukanye bagiye bagisakaza kumbuga nkoranyambaga kubera amagambo mabi asebya u Rwanda yari yakivugiwemo.

Nyuma y’uko bikwirakwiriye byasuzumwa bikagaragara ko hashobora kuba harabayemo ibyaha mu gutangaza ayo makuru, ubugenzacyaha bwatangiye gukora iperereza.

Nyuma y’ uko hafatwa Barafinda Fred Sekikubo Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet, haje gufatwa abitwa Nizeyimana Didier alias Mucoma hamwe n’ umukozi yakoreshaga witwa Tumukunde Juma alias Fit Boy, Nizeyimana Didier alias Mucoma atunze imiyoboro ya youtube 3 ariyo Saneza Tv, Sana Tv show, na Mucoma Sana.

Urukiko rumaze kumva ibyo aba baregwa ndetse n’ibyo bireguza, Urukiko rw’ibanze rwa Kicuriro rwafashe umwanzuro w’uko aba bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse ku byaha bacyekwaho.

Icyakora nk'uko ari uburenganzira bwa buri wese, aba bose bafite iminsi itanu yo kujuririra iki cyemezo cy’urukiko cyangwa se bakemeranya n’umwanzuro w’Urukiko bagategereza igihe cyo kuburana mu mizi.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...