Abayitabiriye ni abaturutse mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zitandukanye mu Rwanda mu gihe kingana n’amezi atanu (5).
Harimo abapolisi 38 bo ku rwego rwa ba Ofisiye bato, babiri (2) bo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), babiri bo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) na babiri bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).
Bize amasomo atandukanye arimo; imikorere y’akazi ka buri munsi, Ibikorwa byo gucunga umutekano, amasomo y’itumanaho, Ubuyobozi n’imicungire y’abakozi, ubugenzacyaha, ibijyanye n’ubushakashatsi, uburyo bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano w’Igihugu, Ubutasi n'Imikoreshereze y’intwaro, bakora n’urugendoshuri mu rwego rwo guhuza ibyo bize n’ibikorerwa mu kazi ahantu hatandukanye.
Basuye ingoro y'amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basura Igicumbi cy'intwari i Remera, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’ahandi.
Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yashimangiye akamaro k’amahugurwa ahoraho ahabwa ba Ofisiye bato.
Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda yashyize imbere amahugurwa kuko ari yo nzira yo kubaka abapolisi bakora kinyamwuga. Nk’uko mubizi abapolisi bo ku rwego rwa ba ofisiye bato bagira inshingano zitandukanye kandi nyinshi, rero no kubongerera ubumenyi ni ingenzi cyane.”
Yakomeje ati: “Turizera ko amasomo mwahawe azabafasha mu kurushaho kunoza no gukora kinyamwuga akazi ka buri munsi ko gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, kureba ko amategeko yubahirizwa no gukumira ibyaha cyane cyane dufatanya n'abaturage n’izindi nzego.”
DIGP Ujeneza yasoje abasaba kuzashyira mu bikorwa ibyo bize birinda ruswa, ubusinzi gukoresha imbaraga z’umurengera n’ibindi bikorwa byose bihabanye n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda.
Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yavuze ko mu gihe cy’ibyumweru 21 bamaze bahugurwa, bize amasomo atandukanye azabafasha kuzuza neza inshingano zabo.
Yagize ati: “Intego nyamukuru y’amahugurwa mumazemo iminsi ni ukubaha ubumenyi bwa ngombwa bukenewe ngo mwuzuze neza inshingano zo ku rwego rwanyu nk’abayobozi kugira ngo abo muyobora babigireho kandi bagendere mu murongo uhesha isura nziza akazi bakora, urwego ndetse n’igihugu muri rusange.”
Yabashimiye umurava n’ubwitange bagaragaje mu gihe cy’amasomo, abasaba kuzakomeza kwihugura no gukoresha neza ubumenyi bungutse mu kazi ka buri munsi.