Abarenga 200 bafunzwe imodoka n’amazu biratwikwa! Imyigaragambyo yo kwamagana imyanzuro ya Trump yakamejeje

Hanze - 09/06/2025 10:04 AM
Share:

Umwanditsi:

Abarenga 200 bafunzwe imodoka n’amazu biratwikwa! Imyigaragambyo yo kwamagana imyanzuro ya Trump yakamejeje

Nyuma yo gutangira gusaka abantu batuye muri Leta Zunze Ubumwe mu buryo butemewe n’amategeko ngo babahambirize, i Los Angles hari imyigaragambyo kuva ku wa gatanu kugera n’uyu munsi bamagana kwirukana abatuye muri Amerika nta byangombwa.

Imyigaragambyo yatangiye ku wa Gatanu nyuma y’uko abakozi b’inzego za Leta bambaye imyenda ya gisirikare batangiye gusaka mu gace k’i Los Angeles, bashakisha abantu bakekwaho kuba bari mu gihugu badafite ibyangombwa.

Iryo fatwa n'isaka ryateje impagarara mu bakozi bo muri uwo mujyi, bituma habaho isura y’akavuyo hagati y’abigaragambyaga barimo baririmba indirimbo zo kwamagana ibyo bikorwa ndetse batera amagi inzego z’umutekano, zabasubije zirasa ibyuka biryana mu maso (pepper spray) n’amasasu yifashishwa mu gutatanya abantu benshi (crowd-control munitions).

Imyigaragambyo yakomeje no ku wa Gatandatu, haba mu mujyi rwagati wa Los Angeles ndetse no mu bice binyuranye by’uwo mujyi, harimo n’umujyi wa Paramount uherereye mu bilometero bisaga 24 mu majyepfo, uzwiho gutuwamo n’abaturage benshi bakomoka muri Amerika y’Amajyepfo (Latino) ndetse n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.

Imyigaragambyo yabereye i Paramount niyo yagaragayemo ubushyamirane bukabije kurusha ahandi muri ako karere, aho inzego z’umutekano zakoresheje gerenade ziturika zifite ibyuka bibi (flash-bang grenades) ndetse zinarasa amasasu akoreshwa mu gutatanya abantu benshi mu kugerageza guhosha imyigaragambyo.

Bill Essayli, wari ukuriye inzego z’umutekano mu Majyepfo ya California ku ngoma ya Trump, yavuze ko abarenga 100 batawe muri yombi ku wa Gatanu, ndetse byibura abandi 20 batawe muri yombi ku wa Gatandatu, benshi muri bo bakaba barafatiwe mu mujyi wa Paramount.

Umuyobozi wo mu Ishami rishinzwe Umutekano w’Igihugu (Department of Homeland Security) kuri Cyumweru yavuze ko inzego za Leta zunze Ubumwe za Amerika zafashe abantu umunani i Paramount ku wa Gatandatu bashinjwa kubangamira ibikorwa bya Leta ku rwego rw’igihugu (federal obstruction charges).

Kuri iki cyumweruka kandi nibwo Perezida Donald Trump yatanze itegeko ko abasirikare 2,000 bajya i Los Angles gutatanya aba bigaragambya.

Polisi y’Umujyi wa Los Angeles (LAPD) yatangaje ko ba nyiri amaduka batangaza ko hari ibikorwa byo kwiba n’urugomo rukomeye ruri kuhabera.

Ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), ishami rya LAPD rikorera mu mujyi rwagati (Central Division) ryanditse riti “Ba nyiri amaduka baratangaza ko hari amaduka ari kwibwa mu gace ka 6th Street na Broadway. Abapolisi bahagurukiye kuhagera kugira ngo babikurikirane.”

Ibi byakurikiye umunsi wa kabiri w’imyigaragambyo, ukomeje kugaragaramo umutekano mucye mu bice bitandukanye bya Los Angeles.

N'ubwo hari kuba imyigaragambyo ndetse byamaganywe mbere y'uko bigera ku rwego rwo gusaka no kwirukana ku mugaragaro, abantu bari barabyamaganye na mbere bavuga ko ari uguhohotera uburenganzira bw'ikiremwamuntu.

 

Inzego z'umutekano muri Los Angles bafite akazi gakomeye ko gutatanya abigaragambya

"Navukiye nkurira Los Angles none murashaka kunyirukana? Murajyana he?" amwe mu magambo yari ku cyapa cy'uwigaragambya

Polisi iri kurasa abaturage ibyuka biryana ngo batatane ariko nabo bagatwika ibintu 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...