Abarenga 1000 basabye kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Zeo Trap – VIDEO

Imyidagaduro - 20/05/2025 10:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Abarenga 1000 basabye kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Zeo Trap – VIDEO

Umuraperi Zeo Trap, uri mu bahanzi bari ku isonga mu njyana ya rap mu Rwanda, yavuze ko abarenga 1000 bari basabye kwitabira amashusho y’indirimbo ye nshya yise Street Goat. Ni indirimbo ya kabiri afatiye amashusho kuri Album ye yise Ntago Anoga, ikurikiye iyitwa 'Ibisimba Byaje'.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Zeo Trap yavuze ko icyemezo cyo gushyira abafana mu mashusho y’iyi ndirimbo cyaturutse ku busabe bwabo ubwabo. Yagize ati “Hari abantu benshi bansabaga ko nzabashyira mu mashusho y’indirimbo. Twahise dushyiraho urubuga rwa WhatsApp biyandikishirizagaho. Abasabye barenga 1000, ariko abitabiriye bari hagati ya 200 na 300.”

Uyu muraperi yavuze ko uburyo indirimbo Street Goat ikozemo bwerekana imibereho ya rap, cyane cyane iyitwa Drill Music, aho indirimbo zikorwa mu buryo bwo kugaragaza umujinya, ubugabo n’ubuzima bwo mu mihanda. Yagize ati: “Niba wabonye ukuntu ikoze, ijyanye n’imibereho y’abaraperi. Niko na Drill zo hanze bazikorera amashusho. Yaba uko twari twambaye, uko twitwaye… byose byatekerejweho.”

Zeo Trap yavuze ko bitandukanye n’abaririmbyi b’indirimbo z’urukundo, kuko ku baraperi, amashusho aba akeneye kugaragaza itsinda rinini, imyambarire yihariye n’umwuka w’imihanda. Yongeraho ati: “Ni ibintu mba nifuza gukora neza, rap iri ku rwego rwo hejuru, dukurikije ibihangano dusanzwe tureberaho.”

Nubwo abantu benshi bifuje kugaragara muri iyi ndirimbo, si bose byabashije kubaho kubera impamvu zitandukanye. Asobanura agira ati“Hari abageze aho twakoraga badafite imyambaro twari twabasabye. Hari n’abandi bagondwe n’amasaha y’akazi. Ntabwo rero bose byashobotse ko bagaragara mu mashusho,”

Kuki abaraperi bashishikazwa no gushyira abafana mu mashusho?

Mu njyana ya rap, cyane cyane Drill, kugaragaza abafana cyangwa inshuti z’umuhanzi mu mashusho y’indirimbo si ibintu bishya.

Ni uburyo bwo: Gutanga ishusho y’imibereho isanzwe: Bifasha kwerekana ko umuhanzi ari umwe mu baturuka aho, ko ari umwana w’umuhanda ufite abantu bamushyigikiye. Iyo amashusho agaragaramo imbaga, bigaragara nk’igikorwa rusange, bikongerera indirimbo uburemere.

Abantu bagaragaye muri video baba bafite inyota yo kuyisakaza ku mbuga nkoranyambaga no mu muryango wabo. Umufana wagaragaye muri video agira igitekerezo cy’uko umuhanzi amwitayeho kandi amuha agaciro.

Ku rwego mpuzamahanga, abahanzi bakoze nka Zeo Trap ni abahe?

• Pop Smoke wo muri Amerika: Yakoresheje amashusho agaragaramo imbaga mu ndirimbo nka Dior, Welcome to the Party, ashingiye ku mibereho yo mu gace avukamo.

• Central Cee wo mu Bwongereza: Indirimbo nka Doja na Loading zagaragaje abafana n’inshuti ze bambaye imyambaro imwe, bigaragaza ubumwe.

• Niska na Booba wo mu Bufaransa: Bamenyekanye mu ndirimbo zigira amashusho agaragaza “quartier” baturukamo, bagahuza n’abafana babo.

• Drake wo muri Canada: Mu ndirimbo God’s Plan, yakoresheje amashusho y’abantu ashimira, byayihesha gukundwa cyane.

• Kaaris wo muri France: Amashusho ye arangwa no kwerekana abantu basanzwe, byongera ishusho ya street credibility.

Zeo Trap yatangaje ko nyuma ya Street Goat, agiye gukorera amashusho indi ndirimbo kuri Album ye, ahereye ku zagiye zakundwa cyane.

Icyakora, uburyo yahisemo bwo gufatanya n’abafana be, burerekana ko hari impinduka mu buryo abaraperi nyarwanda basigaye bafatamo umubano n’abakunzi b’umuziki. 

Zeo Trap yatangaje ko abantu barenga 1000 bari basabye kugaragara mu mashusho y’indirimbo ye ‘Street Goat’

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA ZEO TRAP

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'STREET GOAT' YA ZEO TRAP


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...