Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Gentil Misigaro yagaragaje ko muri ibi bihe
biremereye byo kwibuka, hari amagambo y’ihumure akwiye gufasha abarokotse
Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza urugendo rw’ubuzima, cyane cyane mu komora ibikomere
by’umubiri n’iby’umutima.
Yifashishije
umurongo wo muri Bibiliya, mu gitabo cya Zaburi 118:17, ati: “Sinzapfa ahubwo
nzarama, Ntekerereze abantu imirimo Uwiteka yakoze.”
Ati:
“Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndifuza
guha mpore abarokotse Jenoside bose aho baherereye ku Isi. Abagifite ibikomere
byaba ibigaragarira amaso n’ibitagaragara, ndifuza kubasangiza ijambo
ry’ihumure… Nongeye no
Uretse ihumure, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Buri Munsi’, yanagarutse ku nshingano za buri Munyarwanda mu gukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, ashimangira ko bidakwiye kongera kubaho ukundi.
By’umwihariko,
yibanze ku rubyiruko, arusaba kugira uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza h’u
Rwanda, arusaba kwirinda abashaka kuruyobya.
Ubutumwa
bwa Gentil Misigaro buje bwiyongera ku bw’abandi banyabugeni n’abayobozi
batandukanye bakomeje kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku
nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, bibutsa ko kwibuka atari ugusubira mu
mateka gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kongera kubaka, gukomeza ubumwe no
guharanira ejo hazaza heza hadasubira mu icuraburindi ry’amacakubiri.
Ni
ubutumwa busaba buri wese kugira uruhare mu kurinda amateka y’u Rwanda no
gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku rukundo, ubumwe n’ubwiyunge.

Ubutumwa bwa Gentil Misigaro mu #Kwibuka32 bwibanze ku ihumure, ubumwe n’urukundo rudafite uburyarya

