Aho
igitaramo kizabera hazamenyekana vuba, ariko abategura basaba abafana
kuzirikana iyi tariki kuko biteganyijwe ko hazaba igitaramo cyihariye cyuzuye
imbaraga nshya z’abaraperi.
Umwe
mu bayobozi ba MA Africa, ikigo gitegura iki gitaramo, yabwiye InyaRwanda ko
kuri iyi nshuro bazakorana n’abaraperi bari hagati ya batanu n’icumi (5-10),
kandi ko ibiganiro na bamwe muri bo byatangiye.
Yavuze
ati: “Turateganya igitaramo cyihariye kizahuza abahanzi bafite impano
zitandukanye mu njyana ya rap. Ku nshuro ya kabiri, turashaka ko abitabira bagira
umwanya wo kumva uburyo Rap iri gukura mu Rwanda no kuganira n’abaraperi
batandukanye. Ibiganiro n’abaraperi bamwe byatangiye, kandi hari abandi benshi
tugikurikirana kugira ngo tugire lineup nziza.”
Ku
nshuro ya mbere ya ‘Icyumba cya Rap’ cyari cyatumiwemo abaraperi bakomeye mu
Rwanda barimo: Riderman, Bull Dogg, P Fla, Fireman, Diplomat, Green P, Jay C,
Bushali, B-Threy, Zeotrap, Danny Nanone, Logan Joe na Ish Kevin.
Cyagombaga kubera kuri Canal Olympia ku wa 27 Ukuboza 2024, ariko nyuma cyimurirwa muri Camp Kigali tariki 10 Mutarama 2024 kugira ngo abitabiriye bose babone umwanya mwiza wo kwishimira igitaramo. Harimo no kuba imvura yari nyinshi kuri Canal Olympia, ibyatumye gisubikwa kimurirwa muri Camp Kigali.
Ku nshuro ya mbere, abaraperi barimo itsinda rya Tuff Gang, Jay-C na Diplomate banyuranye umucyo mu gitaramo 'Icyumba cya Rap'
Abaraperi basaga 10 nibo batangiye ibiganiro kugirango bazaririmba mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’ kigiye kongera kuba