Hip Hop yakunze gushinjwa
uburara, guteza imvururu n’ubusambanyi, ariko hari abahanzi
bayihinduye intwaro yo kwamamaza Yesu Kristo, bayishyira ku murongo
w’ivugabutumwa. Ibi byatumye injyana yiswe "Gospel Hip Hop" cyangwa
"Christian Rap" imenyekana kurushaho, ikaba imaze kugira umubare
munini w’abafana n’abayikoresha mu murimo w’Imana ku isi hose.
Dore urutonde rw’abaraperi
10 b’ibyamamare ku Isi bagize uruhare rukomeye mu gukoresha injyana ya Hip Hop
mu guhimbaza Imana, ndetse bakaba baragize n’uruhare mu guhindura imibereho
y’abantu benshi binyuze mu bihangano byabo.
1. Lecrae
Lecrae Devaughn Moore ni
umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye cyane mu muziki wa Gospel Hip Hop. Ni
umwe mu bashinze inzu itunganya umuziki ya Reach Records n’itsinda 116
Clique. Azwiho ubutumwa bufite imizi mu ijambo ry’Imana, bukangurira
abantu kubaho ubuzima burangwa no gukiranuka. Album ze nka Rehab na Church Clothes zamamaye ku rwego mpuzamahanga, ndetse yahawe
ibihembo bikomeye birimo na Grammy.
2. NF (Nathan Feuerstein)
Ni umuraperi
w’Umunyamerika uzwiho amagambo yihariye anyura imitima, avuga ku mibabaro yo
mu buzima bwe no ku rugendo rwe rwo kwizera Imana. Album ze nka Therapy Session, Perception, na Hope zaramamaye cyane, zimufasha kogeza ubutumwa bwo gukomeza abarwaye mu mitima, abahuye n’agahinda
n’abashaka gusubira ku Mana.
3. Andy Mineo
Andy ni umwe mu baraperi
bakorana bya hafi na Lecrae. Afite ubuhanga mu myandikire y’indirimbo zirimo
inyigisho zishingiye ku ijambo ry’Imana, ariko mu buryo bworoheye urubyiruko.
Akunze kuvuga ku buzima bwa buri munsi, ubushake bwo gukiranuka n’icyizere ku
Mana mu bihangano bye.
4. KB (Kevin Elijah Burgess)
KB ni umuraperi ukomoka
muri Amerika, nawe ukorana na Reach
Records. Azwiho ubutumwa bukomeye bwo kwiyegurira Imana, akoresha
amagambo akangurira abantu gusubira mu nzira y’ubugingo. Ibyo aririmba byibanda
ku kwamamaza Yesu, ukwizera, n’umuco wo kwigomwa iby’isi.
5. Flame
Ni umwe mu baraperi
b’abakristo bamenyekanye cyane, waranzwe no kurwana intambara yo kurengera
ivugabutumwa ryuzuye. Album ye 'Our
World: Redeemed' yigeze guhatanira Grammy, kandi yamamaye cyane mu
ruhando rwa Gospel Rap.
6. Trip Lee
Ni umuraperi, umwanditsi
n’umuvugabutumwa. Ubutumwa bwe bushingiye ku kwemera gukomeye, ashyira imbere
gukiranuka n’ubugingo buhoraho. Album ze nka 'Rise' na 'The Good Life'
zakoze ku mitima y’abantu benshi, by’umwihariko abari mu rungabangabo rw’iyobokamana mu rubyiruko.
7. Tedashii
Azwiho ubuhanga
n’imbaraga mu ndirimbo ze zifite amagambo yuzuye ukuri kw’ijambo ry’Imana.
Yagize uruhare runini mu kwamamaza injyana ya Gospel Hip Hop binyuze mu
mishinga y’itsinda 116 Clique.
Ibihangano bye bikangurira abantu kubaho mu kuri, bakareka ubuzima bw’icyaha.
8. Canon
Canon ni umuraperi
wihariye kubera ubuhanga bwe bwo kurapa mu buryo bwihuse kandi busobanutse,
akabihuza n’ubutumwa bukomeye. Afite imbaraga n’icyizere mu ivugabutumwa rye,
akaba umwe mu bazamura umuziki wa Gospel mu buryo bugezweho.
9. Derek Minor
Yahoze yitwa PRo. Ni
umuraperi, umushoramari n’umwanditsi ukomeye mu muziki wa Gospel. Album ze nka 'Empire' na 'Minorville' zikubiyemo amagambo atanga icyerekezo, ahamagarira
abantu kubaho mu kuri no kugira uruhare mu kuzamura ubwami bw’Imana.
10. Bizzle
Bizzle ni umwe mu
baraperi b’abakristo batinyuka kuvuga ukuri ku byaha bikorerwa mu muziki
n’imico y’isi. Yashinze God Over Money
Records, akaba ashyira imbere ijambo ry’Imana mu bihangano bye. Yibanda
ku gukebura, gutanga icyerekezo no kwamagana ibibangamira ukwemera.
Aba bahanzi uko ari 10
bahinduye isura y’injyana ya Hip Hop mu buryo bukomeye, bayikoresha mu kwagura
ubwami bw’Imana aho gukorera inyungu z’isi. Bagaragaje ko n’injyana zakunzwe
kwangwa n’abayobozi b’amadini zishobora kuba imbarutso yo kuzana impinduka nziza,
cyane cyane mu rubyiruko. Ubutumwa bwabo bwagize uruhare runini mu guhindura
ubuzima bwa benshi no kubagarura mu nzira y’ukuri.