Abaragwa choir yateguye igitaramo yise "Yadukunze Urukundo Live Concert"

Iyobokamana - 27/06/2025 4:41 PM
Share:

Umwanditsi:

Abaragwa choir yateguye igitaramo yise "Yadukunze Urukundo Live Concert"

Abaragwa choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Kicukiro Shell yongeye guteguza abakunzi bayo igitaramo giteganyijwe mu mpera z'uyu mwaka.

Korali Abaragwa yatangiye ivugabutumwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itangira ari korali y’abana bo mu ishuri ryo ku Cyumweru, nyuma iza kwitwa izina Abaragwa mu 1998. Imaze kugira abaririmbyi 95. Kuri ubu iri mu myiteguro y'igitaramo bise "Yadukunze Urukundo Live Concert" kizaba tariki ya 13/09/2025.

Nk'uko bitangazwa na Perezida wa Korali Abaragwa, Eric Iranzi, iki gitaramo kigamije kuzana abantu kuri Kristo bakava mu byaha. Iki gitaramo gitangajwe nyuma y'indirimbo baherutse gushyira hanze indirimbo bise "Ganira najye" yasohotse tariki ya 12/06/2025.

Mu 2023 ni bwo Abaragwa choir iheruka gutaramira abakunzi bayo mu gitaramo "Ibasha gukora live concert" cyamaze hafi Icyumweru kuva 06-10/12/2023. Abitabiriye iki gitaramo bafashijwe kumva neza ububasha bw’Imana ibasha gukora ibiruta cyane ibyo abantu batekereza.

Muri iryo vugabutumwa, Abaragwa choir yifatanyije n'andi matsinda nka Ebenezer Choir ya ADEPR Karugira, Abarinzi Choir ya ADEPR Ruturusu, Gibeoni Choir ya ADEPR Murambi, Umuseke Choir ya ADEPR Nyamata na Shiloh Choir ya ADEPR Muhoza (Musanze). Ijambo ry'Imana ryahawe intebe muri iki gitaramo dore ko hari abakozi b'Imana barimo Rev. Jonathan Mutima, Ev. Jean Paul Nzaramba, Ev. Vedaste, hamwe na Ev. Niyomugabo Anicet.

Kuri ubu Abaragwa choir bafite indirimbo nshya y'amashusho bise "Ganira nanjye" ikomeje kuryohera benshi. Mukesharugo Yvonne yanditse munsi y'iyi ndirimbo kuri Youtube ati: "Uwiteka watubereye ingabo ni we cyubahiro cy'abamumenye. Ujye uhora uganira nange mwungeri mwiza ijwi ryawe riturisha umutima, undagiye sinazimira papa. Hallelujah ndafashijwe".

Abaragwa Choir irakataje mu ivugabutumwa ndetse yamaze guteguza igitaramo

REBA INDIRIMBO NSHYA "GANIRA NANJYE" YA KORALI ABARAGWA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...