Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kamena 2026, ubwo hasozwaga inama ya 14 ihuza abapolisikazi bo mu nzego zitandukanye za Polisi y’u Rwanda. Iyi nama yari imaze iminsi ibiri, igamije kuganira ku ngingo zitandukanye zijyanye n’akazi ka gipolisi, imyitwarire iboneye ndetse n’uruhare rw’umugore mu kubaka umuryango n’Igihugu bifite umutekano.
Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, muri iyi nama, ibiganiro byibanze ku ndangagaciro zigomba kuranga umupolisi zirimo ubunyangamugayo, ubutabera, ubwitange n’umurava mu kazi.
Hanagarutswe ku buryo abapolisikazi bakomeza kwigirira icyizere, bakarushaho gukoresha ubushobozi bafite mu kuyobora, gufata ibyemezo no guhangana n’ibibazo bihindagurika by’umutekano biriho muri iki gihe.
Abayitabiriye kandi baganiriye ku buryo bwo kubyaza umusaruro amahirwe bafite mu kazi, kongera ubumenyi n’ubushobozi mu buyobozi, gukurikirana no kuyobora abo bashinzwe, no kugira uruhare mu bushakashatsi bugamije gushaka ibisubizo bishya ku bibazo by’umutekano bikomeje kuvuka muri sosiyete.
Iyi nama yanibanze ku gushishikariza abapolisikazi kuba intangarugero mu kazi no mu muryango, bakagira uruhare mu kurera no kuyobora ibisekuru bizaza, ndetse bakarangwa n’ubutwari n’ubwitange mu kurinda abaturage no guhagararira neza Polisi y’u Rwanda n’Igihugu muri rusange.
Hanaganiriwe ku buryo bwo guhuza inshingano z’akazi n’iz’umuryango, kimwe mu bibazo bikunze guhura n’abagore benshi bakora imirimo isaba igihe n’imbaraga nyinshi. Abayitabiriye bagaragarijwe ko bishoboka kubahiriza inshingano zombi igihe umuntu afite gahunda nziza, ubushake ndetse n’ubufatanye n’abo babana.

Mu ijambo rye risoza iyi nama, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, Jeanne Chantal Ujeneza, yashimiye abapolisikazi ku bwitange n’umuhate bakomeje kugaragaza mu kazi ka buri munsi.
Yavuze ko iri huriro ryateguwe mu rwego rwo guha abapolisikazi umwanya wo kuganira ku buryo barushaho gukoresha neza ubushobozi n’amahirwe bafite, bikabafasha kunoza akazi no kongera umusaruro mu nshingano zabo.
Yagaragaje kandi ko iri huriro rititabirwa n’abagore gusa, ahubwo ko n’abagabo baryitabira kugira ngo haboneke urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bikomeza guteza imbere imikoranire myiza muri Polisi y’u Rwanda.
DCG Ujeneza yashimangiye ko ibiganiro byatanzwe muri iyi minsi ibiri byagarutse ku ngingo zifasha umukozi gutera imbere mu kazi no mu mibereho ye bwite, zirimo kwigirira icyizere, kureba kure, guhangana n’imbogamizi no gukomeza guharanira iterambere.
Yanagarutse ku myitwarire ikwiye kuranga abapolisikazi, yibutsa ko umwuga wa gipolisi usaba ubunyamwuga, ikinyabupfura, ubunyangamugayo no kwirinda imyitwarire yose ishobora gutesha agaciro Polisi y’u Rwanda.
Yasabye abitabiriye iyi nama gushyira mu bikorwa amasomo n’impanuro bahawe kugira ngo bibafashe kunoza akazi kabo, kurushaho gukorera abaturage neza no gukomeza kubaka icyizere abaturage bafitiye Polisi y’u Rwanda.
Yashimiye kandi abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda, by’umwihariko United Nations Development Programme, ku nkunga bakomeje gutanga mu bikorwa bitandukanye birimo gahunda zo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukomeza kubaka ubushobozi bw’inzego zishinzwe umutekano.
Iyi nama ya 14 ihuza abapolisikazi yongeye kugaragaza umuhate wa Polisi y’u Rwanda mu guteza imbere ubushobozi bw’abagore, kubaha amahirwe angana n’ay’abagabo no kubafasha kugira uruhare rufatika mu kubungabunga umutekano no guteza imbere Igihugu.



