Basimbuwe na bagenzi babo bagize itsinda (RWAFPU1-10) riyobowe na Assistant commissioner of Police (ACP) Corneille Murigo, bahagurutse i Kigali mu gitondo berekeza Malakal mu Ntara ya Upper Nile.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage; Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, yabahaye ikaze abashimira akazi keza bakoze.
Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda irabashimira cyane ku bwitange n’umurava mwagaragaje, imyitwarire na disipulini byabaranze bikabafasha kuzuza inshingano zanyu neza.”
ACP Ruyenzi yabibukije ko bavuye mu kazi kamwe ariko ko baje mu kandi, abasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro no kugendana n’impinduka kugira ngo bakomeze gutanga umusaruro.
Ati: “Mu gihe cy’umwaka mumaze mu butumwa, hari ibyahindutse, mukomeze kugendana n’igihe mufatanya na bagenzi banyu mu kurushaho kuvugurura imikorere murangwa n’indangagaciro no guhoza umutima ku kazi nk’uko mwabigaragaje muri mu butumwa bw’amahoro.”
Usibye ibikorwa byo gucungira umutekano abaturage b’abasivili no kurinda ibikorwaremezo n’ibikoresho byifashishwa n’Umuryango w’Abibumbye, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo bahakorera n’ibikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage birimo; umuganda rusange, gufasha abaturage batishoboye babagezaho imiti, amazi meza n’ibindi bigira uruhare mu gutuma barushaho kubagirira icyizere no kugaragaza ubufatanye.
Abapolisi b’u Rwanda basimbuye bagenzi babo mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y’Epfo