Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, itsinda ryagarutse ryari riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jean D'Amour Ndagijimana, mu gihe iryarisimbuye ryahagurutse mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Nyakanga, riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Aimable Busasa. Biteganyijwe ko na ryo rizamara umwaka rikora inshingano muri MINUSCA.
Bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe, aba bapolisi bakiriwe na Commissioner of Police (CP) Yahaya Kamunuga, uyobora Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro.
Mu izina ry’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, CP Kamunuga yashimiye abapolisi barangije ubutumwa ku bwitange, ubunyamwuga n’imyitwarire myiza bagaragaje mu gihe bamaze bakorera mu mahanga.

Yagize ati: "Nishimiye kubakira mu gihugu no kubashimira mu izina rya Polisi y’u Rwanda. Mwashyize mu bikorwa inshingano zanyu kinyamwuga, mukorera kure y’imiryango yanyu, kandi mugaragaza ubushobozi n’urwego rw’imikorere rwari rwitezwe nk’uko bisanzwe ku Banyarwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro."
Yakomeje avuga ko kugira uruhare mu butumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga amahoro ari ishema ku Rwanda, anashimangira ko ubunararibonye aba bapolisi bavanye muri Santrafurika buzabafasha gukomeza gukorera igihugu mu bwitange.
Umuyobozi w’itsinda ryagarutse, SSP Jean D'Amour Ndagijimana, yavuze ko mu gihe cy’umwaka bamaze muri Santrafurika basohoje inshingano zitandukanye zirimo gukora amarondo, kurinda abayobozi bakuru, kubungabunga umutekano n’ituze rusange, no kurinda abaturage.
Yavuze kandi ko batagarukiye gusa ku bikorwa by’umutekano, ahubwo banagize uruhare mu bikorwa byo kwegera abaturage hagamijwe kubaka icyizere n’imikoranire myiza hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage.

Ati: "Twitabiriye ibikorwa by’iterambere rusange birimo Umuganda, gufasha abaturage kubona amazi meza, gutanga ubuvuzi, guha abanyeshuri ibikoresho by’ishuri no kwifatanya na bo mu bikorwa bya siporo. Ibi byagize uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage no gushimangira ubufatanye hagati yabo n’inzego z’umutekano."
U Rwanda rumaze imyaka 12 rutanga abapolisi mu butumwa bwa MINUSCA muri Repubulika ya Santrafurika. Muri icyo gihe, rwakomeje kuba kimwe mu bihugu bitanga umusanzu ukomeye mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro.
Abapolisi b’u Rwanda bakomeje gushimwa kubera ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’uruhare bagira mu guteza imbere amahoro, umutekano no kurengera abaturage mu bihugu byugarijwe n’amakimbirane.
