Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri Sudani y’Epfo batanze serivisi z’ubuvuzi ku baturage 946

Amakuru ku Rwanda - 16/10/2026 8:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri Sudani y’Epfo batanze serivisi z’ubuvuzi ku baturage 946

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), batanze serivisi z’ubuvuzi ku baturage 946 bo mu mujyi wa Juba, mu gikorwa cy’iminsi ibiri kigamije guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.

Iki gikorwa cyasojwe ku wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, cyateguwe n’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rya RWAFPU3-8, ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda na zo ziri mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu.

Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, izi Serivisi z’ubuvuzi zatangiwe mu Kigo Nderabuzima cya Luri Rwoke, giherereye mu mujyi wa Juba, aho abaturage bahawe ubuvuzi bw’indwara zitandukanye.

Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’abandi bafatanyabikorwa barimo Umuryango, Society for Family Health, uhagarariwe na Umuhoza Solange, ndetse n’abahagarariye Minisiteri y’Ubuzima muri Leta ya Equatoria yo Hagati, bari bayobowe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubuzima, Dr James Wani Tom.

Mu baturage 946 bahawe serivisi z’ubuvuzi, harimo abagabo 337 n’abagore 609. Serivisi zatanzwe zirimo kwakira no gusuzuma abarwayi bafite indwara zitandukanye, kuvura indwara z’amenyo, kwita ku bagore batwite no gutanga serivisi zijyanye n’indwara z’amaso.

Abaturage kandi bahawe ubumenyi ku buryo bwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Ebola.

Dr James Wani Tom yashimiye abapolisi n’ingabo z’u Rwanda uruhare bagira mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage bo muri ako gace, ashimangira ko ibikorwa byabo bifite akamaro mu mibereho y’abaturage.

Ati: “Turabashimira ibikorwa byanyu byiza byo kwita ku baturage mushinzwe gucungira umutekano mubaha ubuvuzi, ibyo mukora mu guteza imbere ubuvuzi birazwi kandi turabibashimira tunashimira igihugu cyanyu cyashyizeho iyi gahunda yo guha ubuvuzi abaturage.”

Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri Juba, Senior Superintendent of Police (SSP) Dativa Iribagiza, na we yashimiye Minisiteri y’Ubuzima n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku ruhare bagize mu gutegura iki gikorwa no gukangurira abaturage kukitabira.

Yashishikarije abaturage gukomeza kwitabira serivisi z’ubuvuzi bahabwa, anabizeza ko ubufasha mu by’ubuvuzi buzakomeza gutangwa ku batuye muri ako gace.

Ibikorwa nk’ibi ni bimwe mu bikorwa Polisi y’u Rwanda ikora mu butumwa bw’amahoro, hagamijwe gufasha abaturage kubona serivisi z’ibanze z’ubuvuzi, kubasuzuma no kubavura indwara zitandukanye, ndetse no kubigisha uburyo bwo kuzirinda no kubungabunga ubuzima bwabo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...