Gutanga amaraso ku bushake ni igikorwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), aho bikorerwa mu bigo bitandukanye bya Polisi.
Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, ubu bufatanye buri mu bikorwa byubakiye ku masezerano y’imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda na RBC, agamije guteza imbere ibikorwa bifasha kurengera ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko gutanga amaraso biri mu bikorwa Polisi ikora bigamije gufasha no kurengera ubuzima.
Yagaragaje ko inshingano za Polisi zitagarukira gusa ku kurinda abantu n’ibyabo, ahubwo ko no gufasha abarwayi kubona amaraso ari uburyo bwo kugira uruhare mu kurokora ubuzima.
Yagize ati: “Inshingano z’ibanze za Polisi ni ukurinda abantu n’ibintu byabo, twifuza rero kurinda abantu bafite ubuzima bwiza. Niyo mpamvu rero iyo dutanze amaraso hari abo tuba duhaye ubuzima kuko hari ababa bayakeneye.”
ACP Rutikanga kandi yavuze ko imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda na RBC izakomeza gushimangirwa, cyane cyane mu gukangurira abapolisi kurushaho kwitabira ibikorwa byo gutanga amaraso.
Mukakarangwa Christine, umukozi wa RBC ushinzwe ubukangurambaga bw’abatanga amaraso mu ishami rya Kigali, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku ruhare ikomeje kugira mu gukangurira abapolisi gutanga amaraso.
Yavuze ko amaraso atangwa afasha abarwayi batandukanye, barimo abagiye kubagwa, abafite indwara zikomeye, abahuye n’ibibazo byihutirwa ndetse n’abagore bagize ibibazo mu gihe cyo kubyara.
Ati: “Amaraso ni ingenzi mu kurokora ubuzima. Buri muntu utanze amaraso ashobora gufasha umurwayi ukeneye kuyaterwa.”
Mukakarangwa yasabye abantu kurushaho kwitabira igikorwa cyo gutanga amaraso, kugira ngo ibitaro bigire amaraso ahagije yo guha abarwayi igihe bayakeneye.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibikorwa nk’ibi bigamije gukomeza uruhare rwayo mu gufasha abaturage no guteza imbere imibereho myiza, mu gihe RBC ikomeza ubukangurambaga bugamije kongera umubare w’abatanga amaraso ku bushake.
Amaraso atangwa ku bushake akomeza kugira uruhare rukomeye mu gufasha ibigo nderabuzima kubona amaraso yo kuvura abarwayi bayakeneye mu bihe bitandukanye.


