Abapolisi bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso azafashishwa abarwayi

Amakuru ku Rwanda - 01/11/2025 7:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Abapolisi bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso azafashishwa abarwayi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Ukwakira, abapolisi bakorera ku Cyicaro gikuru, ku Kacyiru, baramukiye mu gikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake, azafashishwa abarwayi bayakeneye kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko gutanga amaraso bikorwa nk’imwe mu nshingano yunganira izindi zishimangira uruhare rwa Polisi mu kurengera ubuzima no gufatanya n’abaturage.

Yagize ati: “Iki si igikorwa gisanzwe, ahubwo ni ugutanga ubuzima. Gutanga amaraso ni bumwe mu buryo bwo gusigasira ubuzima, kandi bikaba igikorwa abapolisi bakora mu rwego rwo gutanga ubuzima ku baturage bashinzwe gucungira umutekano no guharanira ko imibereho yabo iba myiza.”

Yongeyeho ko ibikorwa nk’ibi bikorwa kenshi n’abapolisi kandi bigaragaza indangagaciro zishingiye ku gukorera abaturage bikanashimangira imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, mu rwego rwo gukomeza kuziba icyuho mu bubiko bw’amaraso.

Niyondamya Adeline, umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, mu ishami rishinzwe gutanga amaraso, yashimiye abapolisi n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda muri rusange; uburyo bitabira gahunda yo gutanga amaraso.

Yagize ati: ”Turashimira abapolisi uburyo bitabira gahunda yo gutanga amaraso. Bo kubageraho biratworehera cyane kuko tubasanga ahantu hamwe mu bigo bakoreramo. Ahandi akenshi usanga bidusaba kubanza gukora ubukangurambaga kugira ngo abantu babimenye, ariko kugeza ubu muri rusange ubwitabire mu gihugu hose burashimishije.” 

Niyondamya yasoje yibutsa abanyarwanda muri rusange gukomeza kugira umutima wo gufasha indembe ziri kwa muganga zikeneye amaraso, kuko iyo hari amaraso ahagije mu bubiko ari intambwe ya mbere y'icyizere cyo kurokora ubuzima buba buri mu kaga.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'abapolisi bo mu mashami atandukanye akorera ku cyicaro gikuru, kikazanakomereza mu gihugu hose, kiri muri gahunda yo gushyira mu bikorwa amasezerano y'ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y'u Rwanda n'ikigo cy'igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC), bikaba no mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye, imibereho myiza y'abaturage n'iterambere ry'igihugu muri rusange.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...