Ni umuganda waranzwe no gucukura imyobo no gutera ibiti 10,000 ku gasozi 'Ubwiza bwa Gasogi' kakunze kurangwa no kwibasirwa n'ibiza birimo n’inkangu mu rwego rwo kuzikumira no kubungabunga ibidukikije muri rusange.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza Polisi n’abaturage; Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi yashimiye abitabiriye umuganda, ababwira ko mu nshingano za Polisi y’u Rwanda hakubiyemo n’ibikorwa bijyanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry'ubukungu.
Yagize ati: “Guhurira hano mu gikorwa cyo gutera ibiti, ni uko akamaro k’igiti kazwi neza nko kuzana umwuka mwiza tugahumeka neza, tukabaho mu Rwanda rwiza rusa neza kandi rufite isuku.”
ACP Ruyenzi yakomeje agira ati: “Ibiti twateye tugomba kubibungabunga kugeza bikuze kugira ngo bitazangirika, tukaba twararuhiye ubusa. Abahegereye nimwe mugomba gufata iyambere mu kubyitaho no kureba ko bikura neza, ariko natwe tukazajya tubisura kuko tubiteye tugira ngo bikure bitugirire akamaro twese.”
Yasoje ashishikariza abitabiriye umuganda gukomeza kugira uruhare mu kwirindira umutekano no gufatanya n’inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha, batangira amakuru ku gihe kandi buri wese aba ijisho rya mugenzi we nk’uko basanzwe babikora.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ndera bwana Nkusi Fabien yashimiye abaturage b’Umurenge ayobora bitabiriye iki gikorwa cy’umuganda, avuga ko uyu musozi wari ubahangayikishije kubera ko isuri yajyaga itwara imyaka n’ubutaka by’abaturage.
Yakomeje asaba abaturage gufata neza ibiti bimaze guterwa kuri uyu musozi kuko ari bo bizagirira akamaro n’igihugu muri rusange.
Maniriho Pierre Damien umukozi w’ikigo cy’amashyamba ku rwego rw'igihugu, ushinzwe guteresha ibiti no kubibungabunga yavuze ko gutera ibiti ari inshingano za buri muturarwanda wese kuko bidufitiye akamaro cyane cyane bitanga umwuka duhumeka ndetse bikanadufasha mu kurwanya isuri.
Nyuma y’umuganda rusange abaturage bagejejweho ubutumwa bwateguwe n’inzego zitandukanye za Leta harimo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, aho basabwe kurushaho kwitabira umurimo no kwizigamira, kujyana abana bose mu ishuri, kwita ku mirire n’imikurire y’abana kwirinda amakimbirane mu muryango n’ibindi nko gukumira no kurwanya ruswa.
Abaturage kandi basabwe gushyigikira umuryango udaheza bibutswa ko ku munsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga uzabera mu karere ka Nyabihu, inzego zose zaba iza Leta by’umwihariko uturere twose, imiryango itari iya Leta, amadini, itangazamakuru, abikorera ndetse n’abaturage muri rusange, basabwa gukomeza kwitegura neza kuwizihiza hakorwa ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza yabo.



