Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025 mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi i Gishari. Wabanjirijwe n’imyiyereko irimo guhosha imyigaragambyo, kumasha, akarasisi n’imyitozo njyarugamba.
Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yashimiye aba banyeshuri ku bw’ishyaka n’ubwitange bagaragaje anabasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura ubwo bazaba bari mu kazi.
Ati: ”Banyeshuri musoje amahugurwa, ndabashimira ku bw'ishyaka n'ubwitange mwagaragaje. Amasomo mwahawe ni intangiriro ariko mu gihe cyose muzaba muri Polisi y'u Rwanda muzakomeza guhabwa andi amahugurwa anyuranye, abafasha kurushaho gusohozaishingano zanyu.
Muzarangwe na discipline aho muzaba muri hose kuko niwo musingi uyu mwuga mutangiye wubakiyeho. Nshimiye nanone abasoje amahugurwa ndetse mbaha ikaze muri uyu mwuga; abo musanzemo twiteguye kubafasha muri byose kugira ngo namwe muzawukuriremo neza.”
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Vincent Biruta, yabwiye aba banyeshuri ko inyigisho bahawe ari umusingi bazubakiraho bagakora imirimo ibategereje. Ati: ”Bapolisi musoje aya mahugurwa, ndabashimira kuba mwarahisemo neza, mukaza kwifatanya na bakuru banyu muri uyu mwuga. Inyigisho mwahawe ni umusingi ukomeye muzubakiraho mugakora neza imirimo ibategereje.”
Yakomeje agira ati: ”Mugeze kuri uru rwego kubera umwete, umurava n’imyifatire myiza mwagaragaje. Ndagira ngo bibatere ishema ndetse bibahe n’imbaraga zo gukora kurushaho, muzagere no ku bindi byisumbuye muri uyu mwuga mwiza.”
Yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku muhate wabo wo gukomeza kubaka uru rwego ndetse abizeza ko Guverinoma izakomeza gukora ibishoboka byose ngo rutere imbere. Ati: ”Ndongera gushimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku muhate wo gukomeza kubaka Polisi y’u Rwanda mu ngeri zose, mbizeza ko Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu na Guverinoma muri rusange tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo uru rwego rukomeze gutera imbere, haba mu bushobozi, ubumenyi ndetse n’umubare w’abakora uyu mwuga, bityo inshingano mwahawe yo kurinda abaturage n’ibyabo zikomeze gusohozwa neza”.

Minisitiri Vincent Biruta niwe wayoboye uyu muhango





Abapolisi bato 1903 binjiye muri Polisi y'u Rwanda

