Abapolisi barenga 170 bo ku rwego rwa ofisiye bari mu mahugurwa bakoze urugendoshuri

Amakuru ku Rwanda - 28/11/2025 6:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Abapolisi barenga 170 bo ku rwego rwa ofisiye bari mu mahugurwa bakoze urugendoshuri

Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo, abapolisi 177 bo ku rwego rwa ofiisiye bari mu mahugurwa mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Center-CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, bakoze urugendoshuri rugamije kubafasha guhuza amasomo bigira mu ishuri n'ibikorerwa mu kazi.

Rwitabiriwe n'abapolisi b'u Rwanda 167 n’icumi (10) bakomoka mu gihugu cya Liberia, bose bakurikirana aya mahugurwa  y'icyiciro cya mbere, bazamaramo igihe cy'amezi 3, biga ibijyanye n’imiyoborere ya sitasiyo no gukemura amakimbirane.   

Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, basura n'Ingoro ndangamurage y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside ruherereye ku Nteko Ishinga amategeko ku Kimihurura.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Méthode Munyaneza uyobora ikigo gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba, yavuze ko uru rugendoshuri rugamije kubafasha kwiga amateka yaranze u Rwanda no guhuza ubumenyi bigira mu ishuri n’ishyirwa mu bikorwa ryabwo mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Yagize ati: “Uru rugendoshuri rufasha abanyeshuri kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda rukanunganira amasomo bigira mu ishuri."

Yakomeje ati: "Mu ishuri biga ibijyanye no kuyobora za sitasiyo za Polisi, tuba dukeneye ko babona ingero z’ahabaye imiyoborere mibi mu gihe cyashize n’ingaruka zayo ku benegihugu ndetse n’urugero rw’imiyoborere myiza mu mibereho myiza n'iterambere ry'ubukungu nk’uko bigaragara mu mateka n’imibereho by’igihugu cyacu.”

SP Joseph Joe Johnson, umwe mu banyeshuri ukomoka muri Liberia, yavuze ko uru rugendoshuri rwamwunguye ubumenyi bw’ingenzi ku gisobanuro cy'ubwitange no kwimakaza ubumwe byiyongera ku nshingano z’inzego z’umutekano zo kurinda abaturage n'ibyabo.

Yavuze ko gusura urwibutso rwa Jenoside n'Ingoro ndangamurage y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside byamweretse ingaruka z’ubuyobozi bubi ndetse n’ubutwari bw’abaharaniye guhagarika Jenoside, bikaba bimwigishije ko inshingano z’umuyobozi atari ugutegeka gusa, ahubwo ari no gutanga urugero rwiza, gufata ibyemezo bishingiye ku kuri no kurengera inyungu rusange.

Uru rugendoshuri n'izindi zikorwa n'abitabira amahugurwa zitegurirwa abanyeshuri bitegura gusoza amasomo hagamijwe  kubafasha gusobanukirwa amateka y’u Rwanda; kumenya no kwimakaza indangagaciro z’ubutwari n'iz'ubuyobozi bufite icyerekezo, ubunyangamugayo n’ubwitange bikwiye kubaranga byose byunganira amasomo baba barigiye mu ishuri.






Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...