Abapolisi barenga 1200 basoje amahugurwa y’ibanze yihariye mu byo gucunga umutekano

Amakuru ku Rwanda - 14/09/2025 5:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Abapolisi barenga 1200 basoje amahugurwa y’ibanze yihariye mu byo gucunga umutekano

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri, Abapolisi 1,238 basoje amahugurwa y'ibanze yihariye ahabwa abapolisi (Basic Police Special Forces Course), mu Kigo cya Polisi gitanga amahugurwa yo Kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Center-CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera.

Ni amahugurwa y’icyiciro cya 3, yari amaze amezi atatu (3), aho abayitabiriye barimo ab’igitsinagore 220, bize amasomo atandukanye arimo imyitozo njyarugamba, amasomo ajyanye no kurinda ituze rusange, gutabara abari mu kaga, ubuhanga mu gukoresha intwaro, kunyura mu nzitizi n’ubumenyi n’ubushobozi bwo gutegura no gushyira mu bikorwa ibikorwa byihariye bya Polisi mu kubungabunga umutekano.

Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yagarutse ku byo bitezweho nyuma yo gusoza amahugurwa, abasaba kurangwa n’ubunyamwuga mu kazi.

Yagize ati: “Mwasoje amahugurwa y’ibanze abinjiza mu kazi muri Polisi y’u Rwanda, mukomeza urugendo kugeza uyu munsi nabwo mukaba musoje amahugurwa y’ibanze yihariye. Mwujuje ibyangombwa byose bizabafasha gushyira mu bikorwa inshingano muzahabwa kinyamwuga. Mugomba rero kudatezuka, mugahora muharanira kurinda umutekano w’abanyarwanda, mwirinda icyahesha isura mbi mwebwe ubwanyu, Polisi y’u Rwanda n’igihugu muri rusange.”

Yabibukije ko umutekano w'Abanyarwanda ufite agaciro ntagereranywa bityo ko bisaba ubwitange, imbaraga no kudatezuka, abasaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no guhora bongera ubumenyi n'ubushobozi mu bijyanye no gukemura ibibazo byugarije umutekano.

Komiseri w’Ishami rya Polisi rishinzwe amahugurwa, Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga, yashimiye abasoje amahugurwa imyitwarire myiza, ubufatanye n’ubushake bagaragaje.

ACP Rugwizangoga yashimiye abarimu babahuguye ku bw'umurava, ubunyamwuga n’ubwitange bagaragaje mu gutanga amasomo, ashimira n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda ku nkunga badahwema gutanga; yaba iy’ibikoresho n’inama bifasha mu migendekere myiza y’amahugurwa atangirwa mu bigo byose bya Polisi.   

Ikigo cya CTTC Mayange ni kimwe mu bigo bitatu bya Polisi y’u Rwanda bitangirwamo amahugurwa atandukanye. Cyashinzwe mu mwaka wa 2013, gihabwa inshingano zo guhugura abapolisi, kibubakamo ubushobozi n’ubuhanga buhanitse bwo gukumira no kurwanya iterabwoba, hibandwa cyane ku myitozo ngiro, ikoranabuhanga rigezweho n'amayeri akoreshwa mu bikorwa byo gucunga umutekano, hagamijwe kurinda umutekano w'igihugu no kugira uruhare mu kubungabunga ituze n’umutekano mu karere no hanze yako.


Abapolisi barenga 1200 basoje amahugurwa y’ibanze yihariye mu byo gucunga umutekano




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...