Abasoje aya masomo ni Inspector of Police (IP) Thomas Akimana, wahawe impamyabumenyi ya Master’s mu bijyanye no kugenza ibyaha, na Inspector of Police (IP) Yvette Tumukunde Mutabazi, wahawe Master’s mu bijyanye n’ubumenyi bwiga ibyaha n’ababikora, na Evariste Nkubito, ukorera mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, we akaba yahawe Master’s mu bijyanye n’umutekano rusange.
Aba bose uko ari batatu bagize umwihariko wo kuba barahawe ibihembo kubera gutsinda neza amasomo yabo, buri umwe akaba yarabaye mu banyeshuri baje ku isonga mu mashami bigagamo.
Ibi bihembo byongereye umwihariko ku musaruro w’aba banyeshuri, kuko uretse kuba barangije amasomo yabo, banagaragaje umusaruro ushimishije mu gihe bigaga muri iyi Kaminuza ya Polisi ya Koreya y’Epfo.
Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, umuhango wo gutanga impamyabumenyi wabereye ku cyicaro cya Kaminuza y’Igihugu ya Polisi ya Koreya y’Epfo, mu Mujyi wa Asan.
Wari witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Koreya y’Epfo, Nkubito Manzi Bakuramutsa.

Umuhango wayobowe na Perezida wa Kaminuza y’Igihugu ya Polisi ya Koreya y’Epfo, Superintendent General KIM Ki-jong, ari kumwe n’abandi bayobozi n’abitabiriye uwo muhango.
Muri Koreya y’Epfo kandi, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, ari kumwe na Ambasaderi Bakuramutsa, bagiranye ibiganiro na Perezida wa Kaminuza y’Igihugu ya Polisi ya Koreya y’Epfo.
Ibiganiro byibanze ku buryo bwo gukomeza no guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’amahugurwa n’amasomo y’abapolisi, ndetse no kwagura ubufatanye bugamije kongerera ubushobozi inzego z’umutekano.
Ubu bufatanye butuma abakozi b’inzego z’umutekano b’u Rwanda babona amahirwe yo gukomeza amasomo no kunguka ubumenyi bujyanye n’akazi kabo, cyane cyane mu bijyanye no kurwanya ibyaha, umutekano rusange n’ubugenzacyaha.
Ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Kaminuza y’Igihugu ya Polisi ya Koreya y’Epfo bukomeje no mu rwego rw’amashuri yisumbuye. Kugeza ubu, abapolisi babiri b’u Rwanda bari gukurikira amasomo yo ku rwego rwa PhD muri iyo Kaminuza.
Ibi byerekana ko ubufatanye hagati y’impande zombi butagarukira ku mahugurwa y’igihe gito gusa, ahubwo bukomeje no mu guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abagize inzego z’umutekano.


