Aya
mahugurwa yasojwe ku wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri 2026, nyuma y’amezi atatu
bayakorera ku kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu.
Nk'uko byatangajwe na Polisi y'u Rwanda, aya
mahugurwa yatanzwe n’abarimu bo muri Polisi y’u Rwanda, agamije kongerera
ubushobozi inzego z’umutekano mu guhangana n’ibibazo bishobora kubera mu mazi,
ndetse no gukomeza guteza imbere umutekano ku biyaga no ku byambu.
Umuhango
wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe
umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Charles Butera,
wari kumwe n’uhagarariye Ingabo z’u Rwanda muri iri shami, Lt Col Gasana Mbaga,
ndetse n’abandi bayobozi n’abashyitsi.
ACP
Charles Butera yashimiye abasoje amahugurwa ku myitwarire myiza, ikinyabupfura
n’ubwitange bagaragaje mu gihe cy’amezi atatu bamaze bahugurwa.
Yashimangiye
ko kongerera abashinzwe umutekano ubumenyi ari kimwe mu by’ibanze Polisi y’u
Rwanda ishyira imbere kugira ngo abapolisi bashobore kuzuza inshingano zabo mu
buryo bunoze.
Ati: “Mu
nshingano zo gukomeza guharanira umutekano w’abantu n’ibyabo, Polisi y’u Rwanda
ikomeza kongerera abapolisi bayo ubumenyi n’ubushobozi ku nzego zitandukanye,
kugira ngo bashobore kuzuza neza inshingano zabo haba ku butaka, mu mazi ndetse
no mu kirere.”
ACP Butera
yavuze ko ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa buzafasha aba bapolisi
n’abasirikare kongera ubunyamwuga mu nshingano zabo.
Mu gihe
cy’aya mahugurwa, abitabiriye bigishijwe amasomo atandukanye ajyanye
n’umutekano wo mu mazi, agamije kubafasha gutabara no gukumira impanuka
zishobora kubera mu mazi.
Mu byo
bigishijwe harimo koga, ubutabazi bw’ibanze, uburyo bwo kurokoka no gutabara
umuntu warohamye, gutwara ubwato, imikoreshereze n’imiyoborere yabwo ndetse no
kumenya imikorere ya moteri.
Bigishijwe kandi imyitwarire n’indangagaciro za gipolisi, uburyo bwo kwirinda no kurwanya inkongi, ikoreshwa ry’imbaraga n’amategeko agenga ibikorwa byo mu mazi.

IP Desire
Mugwaneza, wavuze mu izina ry’abasoje amahugurwa, yavuze ko bungutse ubumenyi
bw’ingenzi buzabafasha mu nshingano zabo.
Ati: “Njye
na bagenzi banjye, muri aya mahugurwa twahungukiye ubumenyingiro butandukanye
burimo koga, ubushobozi bwo gutabara vuba abantu bagize impanuka zo mu mazi no
kubaha ubutabazi bw’ibanze, gutwara ubwato ndetse n’ibindi bitandukanye
birebana n’umutekano wo mu mazi.”
Yashimiye
Polisi y’u Rwanda n’abarimu babahaye aya mahugurwa, avuga ko ubumenyi bungutse
buzabafasha kurushaho kunoza inshingano bashinzwe.
Polisi y’u
Rwanda isanzwe ifite inshingano zitandukanye zo kubungabunga umutekano w’abantu
n’ibyabo, haba ku butaka, mu mazi no mu kirere.
Polisi y’u
Rwanda ikomeje gushyira imbere amahugurwa nk’imwe mu nzira zo kongerera
abapolisi ubushobozi no kubafasha kuzuza inshingano zabo mu buryo bwa
kinyamwuga.
