Abapolisi 24 n’abasirikare 4 basoje amahugurwa ku mutekano wo mu mazi

Amakuru ku Rwanda - 01/10/2026 9:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Abapolisi 24 n’abasirikare 4 basoje amahugurwa ku mutekano wo mu mazi

Abapolisi 24 bo mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi, Marine Unit, hamwe n’abasirikare bane bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), basoje amahugurwa y’ikiciro cya mbere agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu gucunga umutekano no gutabara abantu bagiriye ibibazo mu mazi.


Aya mahugurwa yasojwe ku wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri 2026, nyuma y’amezi atatu bayakorera ku kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu.

Nk'uko byatangajwe na Polisi y'u Rwanda, aya mahugurwa yatanzwe n’abarimu bo muri Polisi y’u Rwanda, agamije kongerera ubushobozi inzego z’umutekano mu guhangana n’ibibazo bishobora kubera mu mazi, ndetse no gukomeza guteza imbere umutekano ku biyaga no ku byambu.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Charles Butera, wari kumwe n’uhagarariye Ingabo z’u Rwanda muri iri shami, Lt Col Gasana Mbaga, ndetse n’abandi bayobozi n’abashyitsi.

ACP Charles Butera yashimiye abasoje amahugurwa ku myitwarire myiza, ikinyabupfura n’ubwitange bagaragaje mu gihe cy’amezi atatu bamaze bahugurwa.

Yashimangiye ko kongerera abashinzwe umutekano ubumenyi ari kimwe mu by’ibanze Polisi y’u Rwanda ishyira imbere kugira ngo abapolisi bashobore kuzuza inshingano zabo mu buryo bunoze.

Ati: “Mu nshingano zo gukomeza guharanira umutekano w’abantu n’ibyabo, Polisi y’u Rwanda ikomeza kongerera abapolisi bayo ubumenyi n’ubushobozi ku nzego zitandukanye, kugira ngo bashobore kuzuza neza inshingano zabo haba ku butaka, mu mazi ndetse no mu kirere.”

ACP Butera yavuze ko ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa buzafasha aba bapolisi n’abasirikare kongera ubunyamwuga mu nshingano zabo.

Mu gihe cy’aya mahugurwa, abitabiriye bigishijwe amasomo atandukanye ajyanye n’umutekano wo mu mazi, agamije kubafasha gutabara no gukumira impanuka zishobora kubera mu mazi.

Mu byo bigishijwe harimo koga, ubutabazi bw’ibanze, uburyo bwo kurokoka no gutabara umuntu warohamye, gutwara ubwato, imikoreshereze n’imiyoborere yabwo ndetse no kumenya imikorere ya moteri.

Bigishijwe kandi imyitwarire n’indangagaciro za gipolisi, uburyo bwo kwirinda no kurwanya inkongi, ikoreshwa ry’imbaraga n’amategeko agenga ibikorwa byo mu mazi.


IP Desire Mugwaneza, wavuze mu izina ry’abasoje amahugurwa, yavuze ko bungutse ubumenyi bw’ingenzi buzabafasha mu nshingano zabo.

Ati: “Njye na bagenzi banjye, muri aya mahugurwa twahungukiye ubumenyingiro butandukanye burimo koga, ubushobozi bwo gutabara vuba abantu bagize impanuka zo mu mazi no kubaha ubutabazi bw’ibanze, gutwara ubwato ndetse n’ibindi bitandukanye birebana n’umutekano wo mu mazi.”

Yashimiye Polisi y’u Rwanda n’abarimu babahaye aya mahugurwa, avuga ko ubumenyi bungutse buzabafasha kurushaho kunoza inshingano bashinzwe.

Polisi y’u Rwanda isanzwe ifite inshingano zitandukanye zo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo, haba ku butaka, mu mazi no mu kirere.

Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira imbere amahugurwa nk’imwe mu nzira zo kongerera abapolisi ubushobozi no kubafasha kuzuza inshingano zabo mu buryo bwa kinyamwuga.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...