Abapolisi 24 basoje amahugurwa yihariye mu bijyanye no gukoresha intwaro

Inkuru zishyushye - 10/09/2025 6:52 AM
Share:

Umwanditsi:

Abapolisi 24 basoje amahugurwa yihariye mu bijyanye no gukoresha intwaro

Ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri, mu Kigo gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Center-CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa yihariye ahabwa abapolisi mu bijyanye no gukoresha intwaro n’amayeri yo guhangana n’ibihungabanya umutekano (SWAT Course). 

Ni amahugurwa y’icyiciro cya 5, yitabiriwe n'abagera kuri 24 mu gihe cy'amezi atatu (3), bize amasomo atandukanye arimo imyitozo ikomeza umubiri (physical fitness), kumasha no guhamya intego (skills at arms), amayeri y’urugamba (tactics), kunyura mu nzitane (obstacle course) no guhangana n’abahungabanya umutekano ahantu hatuwe (combat in built up areas). 

Ubwo yasozaga amahugurwa ku mugaragaro; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yashimiye abasoje amahugurwa ku bw’umwete, umurava na disipuline byabaranze mu gihe cy' imyitozo, abasaba gukomeza kurangwa n’umuhate mu rwego rwo kuzuza neza inshingano kinyamwuga. 

Yagize ati: “Turabashimira kuba musoje amahugurwa ariko murasabwa kutirara kuko muracyafite igihe cyo gukomeza kwihugura, guhamya intego no kurushaho kuzamura urwego kugira ngo muzakomeze guhesha ishema Polisi y’u Rwanda n’igihugu muri rusange aho muzaba mukorera hose haba mu kazi ndetse no mu marushanwa aho musabwa kugaragaza ubumenyi n’ubushobozi mwungukiye muri aya mahugurwa.”

IGP Namuhoranye kandi yabibukije kuzakorana neza na bagenzi babo basoje aya mahugurwa mu byiciro byabanje,  ashimira n’abarimu babahuguye yizeza ko ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buzakomeza gushyigikira ikigo kugira ngo amahugurwa ahatangirwa kimwe no mu bindi bigo bya Polisi by'amahugurwa akomeze kugenda neza.

Aya mahugurwa ahabwa abapolisi basanzwe bafite ubumenyi bw’ibanze mu bijyanye no gukoresha intwaro, aho abayitabiriye bayasoza bafite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa inshingano zose bahabwa zo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo, bakoresheje intwaro zidasanzwe, mu buryo  budasanzwe kandi no mu bihe bigoye,  bakabikora kinyamwuga  bubahiriza uburenganzira bwa muntu.



Abitabiriye aya mahugurwa bize amasomo atandukanye arimo imyitozo ikomeza umubiri
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yashimiye abasoje amahugurwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...